Hatangijwe “HINDUKA UKORE WIGIRE” – gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene.
Hashingiwe kuri politiki ya Leta yo kuvana umuturage mu bukene harimo VUP na Girinka, hashingiwe ku masezerano y’imikoranire Assoc. Mwanukundwa yagiranye n’Akarere, mu murenge wa Ruhashya hatangijwe gahunda ya "HINDUKA UKORE WIGIRE".
Igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda cyabereye mu murenge wa Ruhashya kuwa 21 Kamena 2023, yitabirwa n’abayobozi batandukanye.
Mu gutangiza iyi gahunda, Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ibyiza bya gahunda ya Leta yo gukura abantu mu bukene, agaragaza ko Akarere kazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) mu Karere UGIRUMURERA Cyprien yagaragaje ko abafatanyabikorwa bazakomeza gufatanya n’Akarere mu guteza imbere abaturage.
Umuhuzabikorwa wa Association Mwanukundwa mu Ntara y’Amajyepfo NTAKIRUKIMANA Jean d’Amour yavuze ko umuntu Imana yamuremanye ubushobozi bwose, ko ari uruhare rwe gukora akiteza imbere. AMU izakorera mu mirenge ya Karama, Rwaniro, Ruhashya, Rusatira, Huye, Kinazi muri iyi gahunda.
Muri uyu murenge wa Ruhashya imiryango 15 yagaragaje ibyiza by’iterambere imaze kwigezaho, babikesha ubufasha butandukanye bahawe. Bityo bakaba basabye kuva mu cyiciro cy’ubudehw kimwe cyo hasi bakazamurwa mu byiciro byisumbuye. Hinduka ukore ukire, birashoboka.
Mukarusagara Vestine, wo mu murenge wa Ruhashya akagali ka Gitovu mu mudugudu wa Gitare, umwe mu bakoresheje neza amahirwe yo guhabwa inka muri Girinka, aragira ati: “Ndashimira mbere na mbere umukuru w’Igihugu kuko ni we utugejeje ku iterambere, ni we ungejeje uko ndi uku nguku. Nari wa muturage wakoreraga amafaranga ariko ubu ngubu kubera inka yampaye imaze kunteza ubu, ubu ni jye usigaye utanga akazi ku bantu bampingira.
Inka nayihawe mu kwezi kwa kabiri kwa 2019. Nahawe inka ihaka, yaraje irabyara nditura, ubwo yarongeye irabyara, ibyara inyana, ubu ngubu iyo nka irahaka ndetse n’inyana yayo irahaka mu minsi mike niteguye kuba noroye inka enye. Inka yanjye yatumye mva mu bwigunge nanjye njya kwizigama mu matsinda, ndahinga mu mirima nanjye ubwanjye mfite nongereyeho n’undi w’150,000 frw. Ubu abana banjye banywa amata, rwose maze kubona n’ingurube, noroye n’inkoko abana banjye bararya amagi rwose nta kibazo bafite.”
Yongeraho ko yaniguriye umurasire w’izuba, bityo agasaba kuva mu cyiciro cya 2 yabarizwagamo.
Ati:” Kandi ikindi nongeyeho niteguye kuva mu cyiciro cya 2 nkajya mu cyiciro cya 3 ntawe ubimpata ari jye n’umutimanama wanjye. Ubu ndifuza yuko ngomba gutera imbere, nkazaniyubakira n’indi nzu isobanutse kuko ubu ngubu mba iwacu ariko niteguye kuziyubakira inzu yanjye ubwanjye, kuko ibimfasha narabihawe na leta. Turabashimira bayobozi, mukomeze mutugire inama, tuve mu bwigunge, duhinduke dukore twiteze imbere kuko byose birashoboka.”
Gahunda ya “HINDUKA UKORE WIGIRE” igamije gufasha imiryango iri mu bukene bukabije, ikabafasha kubuvamo, bigakorwa mu gihe kingana n'imyaka 2 uhereye igihe aya masezerano ashyiriweho umukono. Ku ikubitiro, imiryango 907 yasinyanye n’ubuyobozi gufatanya urugendo rwo kuva mu bukene mu myaka 2.