Hatangijwe igikorwa kiswe “ICYANYA CYUBUZIMA I HUYE”
Mu murenge wa Huye ni ho hatangirijwe mu Karere ka Huye gahunda yahawe izina ry’Icyanya cy’ubuzima, igamije kubyaza umusaruro ubutaka hanarwanywa isuri, kandi hanarimbishwa bigamije kurengera ibidukikije.
Kuwa gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukundu KAMANA André yatangirije mu murenge wa Huye gahunda yahawe izina ry’“Icyanya cy’ubuzima”. Iki cyanya cyatangirijwe mu busitani bw’umurenge wa Huye, ariko biteganijwe ko gahunda izakwira hose.

Nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge, icyanya cy’ubuzima ni ahantu cyangwa umurima utunganije neza ukamera nk’ubusitani bubereye ijisho ariko ibiti birimo ari imbuto z’amoko anyuranye ziribwa ,hasi ari ibyatsi bya Passparme.
Hasobanurwa kandi ko iyo ari ku nyubako z’ubuyobozi nk’Akarere, Umurenge cyangwa Akagari ndetse n’ahantu rusange nk’ahabera inama y’umudugudu cyangwa mu mahuriro y’imihanda n’ahandi ariko hujuje ubuziranenge bwo guhinga imbuto hazajya hajyamo n’ibiti by'imitako bike. Ku bigo by’amashuri, ikigo nderabuzima no mu ngo z’abaturage passparme izajya isimburwa n’imboga zo guteka.
KAMANA yasobanuye ko “Icyanya cy’ubuzima kizafasha ubuyobozi gukangurira abaturage kurwanya imirire mibi n’igwingira no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi nk’uko biri mu mwanzuro w'inama y’igihigu y’umushyikirano ya 18, kandi kinadufashe kubungabunga ibidukikije tunarimbisha aho dutuye ,tugenda cyangwa dukorera.”
Umusaruro w'icyanya cy'ubuzima uzajya utwarwa na nde?
Nk’uko bysobanuwe mu itangizwa ry’iyi gahunda y’Icyanya cy’ubuzima, hasobanuwe ko ku nyubako zubuyobozi, umusaruro uvuyemo uzajya ujya mu ngo mbonezamukurire, mu rwego rwo kuzunganira mu mirire y’abana; kimwe no ku mashuri n’ibigo nderabuzima, aho umusaruro uzajya ujya mu bikoni byabo byunganire gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School feeding) ndetse n’abarwayi kwa muganga.

Umusaruro w’icyanya cy’ubuzima mu ngo z’abaturage uzajya utwarwa n’abaturage ubwabo ubunganire mu mirire.
Ni bande bazagira uruhare mugutanga imbuto, ubumenyi no kuzirinda?
Hagaragajwe ko abazagira uruhare mu gutanga imbuto zizatezwa mu byanya by’ubuzima hakurikijwe aho zizaterwa ni abaturage, abafatanyabikorwa basanzwe bafatanya mu bikorwa bifitanye isano n’akamaro k’iki cyanya, ubuyobozi n’izindi nzego z’ibanze z’abakorerabushake.
Ubuyobozi bwatanzwe Ubutumwa buhamagarira buri wese gufatanya n’inzego mu kubyaza umusaruro ubutaka buto buhari harwanywa imirire mibi, hanarimbishwa aho batuye, bagenda cyangwa bakorera kandi byose bigamije kurinda ibidukikije.

