Hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku mu mashuri.

Mu mashuri yose yo mu Karere ka Huye hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku mu mashuri, bwahawe inyito ya “Fresheri ku ishuri”.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuwa 12 Mutarama 2026. Ku rwego rw’Akarere bwatangirijwe muri GS Cyarwa mu murenge wa Tumba, bwitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Ndayizeye ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye.

Ubu bukangurambaga buzarangwa n’ibikorwa bigamije gutoza abanyeshuri umuco w’Isuku, haba ku ishuri ndetse no mu miryango yabo.

Hatanzwe ubutumwa bwo gutoza abanyeshuri isuku yo ku mubiri, ku myambaro, aho bigira, n’ahandi habakikije, bituma bagira ubuzima bwiza, bakiga neza, kandi bakaba n’intumwa nziza ku miryango baturukamo.

Abarimu n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri basabwe gushyira isuku muri gahunda za buri munsi, kandi na bo bakayigira kuko abanyeshuri babareberaho. Hagaragajwe ko ishuri n’ikigo bisukuye bituma abanyeshuri bigana umuco mwiza w'isuku kandi bakiga neza.

Ababyeyi babwiwe ko ishuri rikeye rihera mu rugo/ mu muryango, bityo basabwa gutegura neza umwana ugiye kujya ku ishuri, agahabwa impuzankano ikeye, umusatsi usokoje, aciye inzara kandi afite n'ibipaku byo gutwaramo ibikoresho by'ishuri bimeze neza.