Hatanzwe impamyabumenyi ku nshuro ya 11 ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda.
Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye habereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 11 ku barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda. Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'Intebe w’u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva n'abandi bayobozi batandukanye.
Ibi birori byabaye kuwa 17 UKwakira 2025 byabereye mu murenge wa Ngoma muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, byitabirwa n’ababyeshuri barangije amasomo muri koleji zose za Kminuza y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yashimiye abanyeshuri barangije mu mwaka wa 2025, abasaba kugira ubutwari no kugira intego mu buzima ndetse no gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda zirimo ubumwe, umurimo no gukunda Igihugu.
Yabibukije ko ibyo bagezeho atari iherezo, ahubwo ko ari intangiriro y’urugendo rushya rukwiye kurangwa n’ibitekerezo byagutse kandi bifite ireme. Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko Guverinoma izakomeza gushyigikira amashuri makuru. Yashimiye Kaminuza y’u Rwanda ku bw’umuhate wayo mu gushyigikira ubushakashatsi no guhanga ibishya hagamijwe gukemura ibibazo bihangayikishije abaturage.
Minisitiri w'Intebe Dr Justin Nsengiyumva
Minisitiri w'Intebe yasabye abarimu n’abashakashatsi gukomeza guhuza ibikorwa byabo na gahunda z’iterambere ry’Igihugu, kugira ngo uruhare rwabo rugume kuba ingirakamaro.
Abasoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda bose hamwe ni 9526, barimo ab'igitsinagore 4204 n'ab'igitsinagabo 5322 bo muri koleji zikurikira:
- Koleji Nderabarezi: 2554
- Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga: 1688
- Koleji yigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage: 1006
- Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu: 2005
- Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima: 1136
- Koleji y’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo: 156
- Koleji y’Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiryo: 981


