Hatewe ibiti bisaga 3,000 mu kwizihiza umunsi wa “Commonwealth”.
Mu ishyamba rya Ruhande rizwi nka “Arboretum” hakorewe umuganda udasanzwe wo gutera ibi, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza “Commonwealth”.
Uyu muganda wakozwe kuwa 11 Werurwe 2023 witabirwa n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, abo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ndetse no mu ishuri ry’ubumenyingiro rya HUYE (IPRC Huye). Wanitabiriwe kandi n’itsinda ry’abayobozi (Diplomates) bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ibarizwa muri ‘Commonwealth’.
Iri tsinda ry’abayobozi ryari riyobowe na Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya. Ni igikorwa kandi cyitabiriwe na Minisitiri w’umuco n’urubyiruko Madamu Rosemary Mbabazi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice; Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Dr KAGWESAGE Anne Marie, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange n’abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere.

Muri uyu muganda hatewe ibiti by’ by’imisave n’imikore byiswe ‘Ibiti by’uburambe’ (Seeds of Sustainability), byitezweho kuzagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yavuze ko gutera ibiti gakondo byatewe n’ubwizan’umwihariko wabyo. Minisitiri yasabye Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati "Twateye ibiti gakondo kubera ubwiza bwabyo n’umwihariko wabyo, w’uko ibiti gakondo bikurura amazi biyajyana mu butaka, bikaba bidufasha mu kubungabunga neza ubutaka bwacu ndetse no kubungabunga ibidukikije.” … “Abanyarwanda twese nk’Igihugu kiri mu muryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza, tugomba gukomeza kubungabunga ibidukikije, tukabungabunga n’ibi biti twateye uyu munsi muri Arboretum ya Kaminuza y’u Rwanda.”
Yatanze Ubutumwa busaba abantu kubungabunga by’umwihariko ishyamba rya Arboretum rifatwa nk’ibihaha bya Huye.
Yagize ati “Iri shyamba dufata nk’igihaha cya Huye, iri shyamba rikorerwamo ubushakashatsi ku mbuto zitandukanye z’ibiti, dukomeze turibungabunge, turirinde twirinda, kuko u Rwanda rukwiye ibyiza.”


Umunsi w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza usanzwe wizihizwa ku itariki ya 13 Werurwe. Umuganda wo gutera ibiti muri Arboreum hagamijwe kwizihiza uyu munsi witabiriwe n’abarenga 500.
Ishyamba rya Arboretum ryongewemo ibiti, ryatewe mu 1933. Guhera muri 2015 ryitiriwe uwari umwamikazi w’igihugu cy’u Bwongereza, Elisabeth. Kuba ryaramwitiriwe ngo bifasha u Rwanda kubona ubufasha mu gukomeza kuribungabunga.