Hibutswe abakozi b’Amakomini agize Akarere bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere bwifatanyije n’imiryango ifite ababo bari abakozi b’Amakomini yahujwe akaba Akarere ka Huye, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubibuka byatangiranye n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma.
Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye kuwa 05 Gicurasi 2023. Mu ijambo ry’ikaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere NSHIMIYIMANA Védaste yagaye Leta mbi yateguye umugambi mubisha wa Jenoside. Yavuze ko Abanyarwanda bafite icyizere cy’imibereho myiza bubatswemo na Leta nziza y’ubumwe. Ati: “Twiyemeje guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Yasabye abakozi kwirinda amacakubiri n’ivangura aho ryava hose: “Duharanire kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho dukorera no mu bo dukorera […] Hirindwe icyazana amacakubiri.” Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikaba zikomeje kurinda ubusugire bw’Igihugu.
RUTIKANGA Bernard, mu kiganiro cy’amateka, yagaragaje uko Abanyarwanda bari babanye bunze ubumwe mbere y’Abakoloni. Yagaragaje uko abakoloni basenye ubumwe bw’Abanyarwanda, ishyirwaho ry’amashyaka n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
KANDEKEZI Patricia warokokeye Jenoside mu mujyi wa Butare yatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yakozwe muri ibi bice n’inzira yo kurokoka no kwiyubaka. Igikorwa cyo kwibuka abakozi b’Amakomini agize Akarere bazize Jenoside cyitabiriwe na Hon. Senateri MUPENZI George abandi bayobozi.
Perezida wa IBUKA mu Karere SIBOYINTORE Theodat yakomeje imiryango ifite abari abakozi b’Amakomi bishwe muri Jenoside. Yibukije abakozi b’Akarere ko gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zikwiye gukomeza kujyana no gutanga serivise nziza mu kazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye SEBUTEGE Ange yavuze ko uyu munsi hazirikanwa imibereho mibi abakozi bibukwa b’Amakomini babagamo kugeza bishwe muri Jenoside.
Yavuze ko kubibuka “tubikuramo imbaraga zituma Jenoside itazongera kubaho ubukundi”, asaba abakozi.
Senateri MUPENZI George yasabye buri wese gukomera ku rugamba rwo kubeshyuza abahaka n’abapfobya Jenoside. Yahamagariye cyane urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga mu guhangana n’ipfobya &ihakana rya Jenoside. Yashimiye Leta y’ubumwe yimakaje politiki y’imiyoborere izira ivangura.
Igikorwa cyo kwibuka abakozi bari ab’Amakomini yahujwe akaba Akarere ka Huye cyasojwe no gushyira indabo kuri “monument” yanditseho amazina yabo.