Hishimiwe umusaruro w’amashuri yo mu Karere ka Huye mu bizamini bya leta bya 2022
Mu nama yaguye y'uburezi yo ku rwego rw’Akarere yahuje inzego zitandukanye zirebwa n’uburezi, hashimwe ibigo by’amashuri byitwaye neza mu bizamini bya leta by’umwaka 2022, ibindi bisabwa kongera imbaraga mu mitsindire.
Inama y’uburezi yateraniye mu murenge wa Ngoma kuri uyu wa 11 Mutarama 2023 haganiriwe ku ngingo zinyuranye zirimo no kurebera hamwe uko amashuri yo mu Karere ka Huye yitwaye mu mitsindishirie mu bizamini bya leta bisoza umwaka wa 2022.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange, yashimye ibigo byitwaye neza mu mitsindishirize, ariko anakebura ibitaragize umusaruro ushimishije.
Yagize ati:”Turashimira amashuri yitwaye neza mu bizamini bya leta. Turanashishiakriza amashuri atarabashije kugira umusaruro ushimishije kwigira ku mikorere y’aya yitwaye neza, kuko guhana ubunararibonye byazamura umusaruro.”
Oops, an error occurred! Code: 202604270546542001000a
Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange yashimye amashuri yatsinze neza mu bizamini bya Leta
Oops, an error occurred! Code: 202604270546543c435eb7
Ibigo byabaye indashyikirwa byashimiwe.
Muri iyi nama yarebeye hamwe umusaruro wabonetse mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2022, ndetse n'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z' uburezi mu karere, hashimiwe amashuri yitwaye neza mu bizamini bya leta.
Muri buri cicero hahembwe ishuri ryabaye irya mbere muri ubu buryo:
Amashuri abanza:
Icyiciro rusange:
Icyiciro cya 2 (A’Level):
Oops, an error occurred! Code: 20260427054654766f63ab
Oops, an error occurred! Code: 2026042705465409b638a1
Oops, an error occurred! Code: 20260427054654c58beac7Oops, an error occurred! Code: 202604270546545e682cef
Hashimiwe umurenge wa Ngoma watsindishije neza kurusha indi.
Hanashimiwe kandi Umurenge wa Ngoma, ko ari wo wabaye inashyikirwa mu mirenge yose mu gutsindisha neza muri rusange.
Iyi nama yitabiriwe n’ibyiciro binyuranye birimo n’abafatanyabikorwa mu burezi, isanzwe ikorwa mu ntangiriro za buri gihembwe cy’amashuri.
Mu banyeshuri 5 ba mbere mu bizamini bya leta bya 2022 mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye harimo abanyeshuri 2 bo mu mashuri ya Groupe Scolaire Officiel de Butare na Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare.
Amashuri abanza yakoze ikizamini cya leta muri uyu mwaka wa 2022 ni 105, atsindisha ku mpuzandengo ya 94.3%. Amashuri yisumbuye, icyiciro rusange 44 yakoze ikizamini atsinisha kuri 90.1% na ho icyiciro cya kabiri cy’amashuri yimbuye yatsindishije kuri 97.2% mu bigo by’amashuri 33 byakoze ikizamini cya leta.
Oops, an error occurred! Code: 202604270546542f6c46f0