Huye: Abaturage basigaye barya amafi birobeye
Abaturage bo mu Karere ka Huye no mu nkengero zaho, bishimira ko kuri ubu muri aka karere basigaye babona amafi akirobwa.
Ni mu gihe bavuga ko mbere byasabaga ko bagura amafi aturuka mu bindi bice.
Mu byuzi bya Rwasave biherereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye ni ho ubwo bworozi bw'amafi bukorerwa.
Abatuye mu Karere ka Huye no mu nkengero zako buri wa Gatanu baba baje kugura amafi, bavuga ko ari byiza kuba basigaye babona amafi akirobwa kandi ku giciro gito.
Kaminuza y’u Rwanda niyo yatangije ubu bworozi bw’amafi bukorerwa muri ibi byuzi bya Rwasave.
Mugisha Jean de Dieu, uhagaririye abarobyi avuga ko bakoze ubu burobyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana gusa ko kuri ubu buri no gufasha abaturage cyane cyane abatuye mu Karere ka Huye no bindi bice bihegereye
Ubu burobyi bw’amafi bukorerwa muri ibi byuzi bya Rwasave butanga umusaruro w’ibiro birenga 700, birobwa buri Cyumweru.
Inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ziteganya kuzamura umusaruro w’amafi aboneka hifashishijwe ubworozi bukorerwa mu byuzi no mu cyitwa kareremba.
Biteganyinwe ko umusaruro w’amafi uzava kuri toni 9,000 ugezeho ubu, ukazagera kuri toni zisaga 80,000 mu 2035.
Inkuru ya RBA