Huye: Abatuye Cyarwa na Cyimana bishimiye imihanda mishya bagiye kubakirwa.
Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba hatangijwe icyiciro cya kane cy'ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo mu duce dutandukanye.
Ibikorwa by’iyubakwa ry’imihanda mishya, byatangijwe ku mugaragaro ku wa gatanu, tariki ya 4 Mata 2025.
Iyi mihanda ireshya n’ibilometero 3 na metero 59 yatangiye kubakwa ku rwego rwa kaburimbo iri mu Tugari twa Cyarwa na Cyimana.
Abaturage basanzwe bayikoresha bishimiye ko bagiye kwegerezwa imihanda myiza, bavuga ko izoroshya ubuhahirane n'utundi turere. Banashimiye Umukuru w'Igihugu uhora ubatekerezaho mu rugendo rw'iterambere rirambye.
Abiganjemo urubyiruko babonye akazi mu ikorwa ry'iyo mihanda bavuga ko ari amahirwe babonye yo gutera intambwe mu mibereho yabo mu gihe abasanzwe bayikoresha bo bishimiye ko igiye koroshya ubuhahirane.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kamana André, yavuze ko barangije kwishyura imitungo y'abaturage kugira ngo bizihutishe imirimo yo kwihutisha imihanda. Biteganyijwe ko abaturage basaga 500 bazabona akazi mu bikorwa bijyanye n'iyubakwa ry'iyi mihanda.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kamana André
Kamana yagaragaje ko hari inyungu abaturage bazakura muri uyu mushinga, abasaba kurushaho kwiteza imbere hashingiye ku mahirwe abegerezwa. Ibikorwa byo kubaka iyi mihanda bizamara amezi atandatu, bizatwara ingengo y'imari y'asaga miliyari 4.5 z'amafaranga y'u Rwanda.
Iyo mihanda iri muri gahunda Leta y'u Rwanda ifatanyijemo na Banki y'Isi yo gutunganya imijyi yunganira uwa Kigali.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko bishimiye iyubakwa ry'iyi mihanda.
