Huye: Habereye inama yo kurebera hamwe ishusho y‘iterambere ry’Umuryango mu Ntara.

Mu karere ka Huye hateraniye inama yo ku rwego rw’Intara y‘Amajyepfo yahuje ihuje abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye, barebera hamwe ishusho y’iterambere ry’umuryango muri iyi Ntara, ibibazo biwubangamiye n'uburyo bwo kubishakira ibisubizo.

Ni inama yakozwe kuwa 14 Gashyantare 2025 iyoborwa na  Uwimana Consolee, Minisitiri w‘Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice.

Minisitiri Uwimana Consolee yagaragarije abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyepfo ibibazo bibangamiye umuryango, abasaba gukomeza guhuza imbaraga n'ubushobozi mu gushaka ibisubizo. Yabasabye kurushaho gukumira amakimbirane mu miryango,kurwanya isambanywa ry'abana n'inda ziterwa abangavu.

Iyi nama mpuzabikorwa ikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama y’Umushyikirano ikurikira:

▪ Umwanzuro wa 3 w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14: “Gushimangira ubufatanye

hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete civile n’imiryango ishingiye ku

madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda”;

▪ Umwanzuro wa 12 w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18: “Gukomeza guteza imbere

umuryango ushoboye kandi utekanye harimo: gukumira amakimbirane mu miryango; kongera amahugurwa y’abita ku marerero y’abana bato; kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge; gushyira

mu bikorwa neza ibiteganyijwe n’amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga kimwe n’ahana

ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; kongera ibigo by’imyidagaduro by’urubyiruko hirya no hino

mu gihugu; kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y’abantu basambanya abana, ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu

butabera mu kugaragaza abakoze icyo cyaha”.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Intara

n’Uturere itegura ikanakoresha Inama Mpuzabikorwa ngarukamwaka hagamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umuryango nyarwanda no gukemura ibibazo bikiwugaragaramo.