Huye: Hibutswe Jenoside Yakorewe Abatutsi hashyingurwa mu cyubahiro imibiri 5
Mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu murenge wa Huye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 5. Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zirimo abayobozi mu nzego zitandukanye barimo bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko; Ubuyobozi bw’Akarere; inzego z’umutekano n’abandi.
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Huye kuwa 22 Mata 2025. Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange yihanganishije abarokotse Jenoside abasaba no kwiyubakamo ubudaheranwa kuko ari byo bizagamburuza abifuzaga ko bazima.
Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange yamaganye abateguye umugambi mubisha wa Jenoside bakawushyira mu bikorwa. Yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa kizahoraho mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro abishwe muri Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere yagize ati: “Ni [Kwibuka] inshingano dusangiye twese nk’Abanyarwanda kugira ngo aya mateka atazibagirana. Ni n’umwanya kandi wo kogera guhamya ko twese twahisemo kuba abarinzi b’Ubumwe n’ubudaheranwa; akaba ari na wo musingi ko Jenoside itazongera kubaho ukundi”.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye ingabo za RPF zahagaritse Jenoside ndetse n’uruhare rw’ubuyobozi bwiza ku miyoborere myiza n’icyeyerekezo cyo kuba umwe, guha Abanyarwanda amahirwe angana muri gahunda zose z’Igihugu. Yagaragaje ko ibibazo bigihari byasizwe n’ingaruka za Jenoside bizakomeza kwitabwaho no gushakirwa ibisubzio.
Yanasabye kandi ko abazi ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside ko batanga ayo makuru iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.
Senateri Umuhire Adrie mu butumwa bwe yagaye abari abategetsi babi bashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside ikorwa n’ubugome bwinshi. Yagaragaje uruhare rwa bamwe mu bategetsi bakomeye bagize uruhare muri Jenoside mu yari Butare barimo n’uwari Perezida Sindikubwabo Theodore.
Senateri yashimiye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside zigarura ituze n‘umutekano mu Banyarwanda. Yagaragaje ko igihugu cyiyubatse ati:”Igihugu rero cyariyubatse ubu twese turi mu rugamba rw’iterambere kandi ibyiza Igihugu gifite turabisangiye nta vangura cyangwa ihezwa rihari”.
Senateri yashishikarije Abanyarwanda kwirinda amacakubiri, kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside; asaba abayeyi gutoza urubyiruko imibanire myiza, gukunda Igihugu no kugikorera.
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu murenge wa Huye harashyingurwa mu cyubahiro imibiri 5 y’abazize Jenoside yabonetse. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukira rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 47. 





