HUYE: Honorable Tito RUTAREMARA arahamagarira ababyeyi gutoza abato ibyiza.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Huye, Honorable Tito RUTAREMARA yahamagariye ababyeyi gutoza abana ibyiza, agaragaza ko buri munyarwanda akwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye mu murenge wa Huye kuwa 22 Mata 2023 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge.
Honorable RUTAREMARA, mu kiganiro cy’amateka yagaragaje uko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe guhera mu miryango no mu mashuri yose. Yagaragaje uko abigishijwe ari bato iyo ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi bayikuranye kurinda bateguye Jenoside bakayishyira mu bikorwa.
Hon. RUTAREMARA yashimye abarokoye Abatutsi bahigwaga ngo bicwe muri Jenoside (Abarinzi b’Igihango). Yerekanye ko n’ubwo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe cyane,avuga ko hari Intwari zapfanye n’Abatutsi bari bahishe, ibyo yagaragaje ko “Nta gihugu gipfira gushira”.
Honorable RUTAREMARA yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside nta mwanya igifite mu gihugu. Yagize ati: “Iki gihugu abantu bashyizemo PARMEHUTU […] batwiciye igihugu, ariko muhumure. Abanyarwanda tuzakomeza twubake igihugu cyacu binyuze muri ‘ideoly’ nziza yo gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Honorable RUTAREMARA yasoje ikiganiro ahamagarira ababyeyi gutoza abana ibyiza. Yerekanye ko buri Munyarwanda afite uruhare mu kubaka neza u Rwanda, ati: “Iki gihugu dukwiye kucyubaka neza abana bacu bakazagira igihugu kizima kandi kidafite amacakubiri.”
Senateri Nkurunziza wari umushyitsi mukuru yashimye ko hashyizweho amahame remezo mu itegeko nshinga ashimangira kurandura ivangura n’amacakubiri ahubwo hakimakazwa ubumwe bw’abanyarwanda.
Yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari ibya buri wese cyane cyane urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.
Senateri Nkurunziza yibukije amahitamo y’Abanyarwanda ari yo kuba umwe,kureba kure no kubazwa inshingano. Yasabye buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi, ko u Rwanda buri wese arubamo afite amahirwe angana na ya mugenzi we,buri wese agize uruhare mu kubaka Igihugu.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka mu murenge wa Huye hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 8 yabonetse. Urwibutso rwa Huye rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 46,986 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.