Huye: Imiryango 18 yorojwe Inka isabwa kutumva ko izakomeza gufashwa.

Imiryango yo mu karere ka Huye igizwe n'abahoze boroye ndetse n'abagiye korora bwa mbere batishoboye yorojwe inka mu bufatanye bw’Akarere n'itorero Anglikani Rwanda Diyoseze ya Butare basabwe guhindura imyumvire yo kumva ko bazahora bafashwa ahubwo lo nakwiye guharanira kuva mu bukene bakiteza imbere binyuze mu kubyaza umusaruro amahirwe baba babonye.

Iyi miryango yorojwe inka kuwa 6 Kamena 2024 yiganjemo abahoze boroye ariko inka zikaza gushira ndetse n'itigeze yorora. Abahawe izi nka bavuga ko bazitezeho umusemuro w'impinduka nziza mu mibereho yabo n'umuryango yabo ngo batibagiwe niy'abaturanyi babo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu ashyikiriza inka umwe mu borojwe.

Bishop Nshimyimana Christophe, Umushumba wa EAR Diyoseze ya Butare ashyikiriza inka uwagabiwe n'itorero EAR.

Umushumba wa EAR Diyoseze ya Butare Bishop Nshimyimana Christophe yavuze ko abantu badakwiye guhora bumva ko bagomba guhora bafashwa, ahubwo ko bakwiye gushyira imbaraga mu kwishakamo ibisubizo.

Umuyobozi w'akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Kamana Andre avuga ko basanga umusanzu w'abafatanyabikorwa batandukanye ibafasha kuzamura igipimo cy'intego ya gahunda ya Girinka ndetse n'iterambere ry'aka karere muri rusange.

Inka 18 zatanzwe n'itorero Anglican mu Rwanda Diyoseze ya Butare ku bufatanye n'umushinga uterwa inkunga na compassion International ukorera mu mushinga Rw 0805 Shyembe zifite agaciro ka miliyoni zisaga 12 Frw.