Huye yakiriye imikino ya nyuma y’irushwa “Umurenge Kagame Cup 2023”.
Mu mpera z’icyumweru cya 24 – 25 Kamena 2023, mu Karere ka Huye habereye imikino ya nyuma y’irushanwa Umurenge Kagame cup, hakinwa imikino inyuranye yitabiriwe n’amakipe ahagararaiye Intara zose n’Umujyi wa Kigali.
Mu ijambo risoza aya marushanwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude MUSABYIMANA yashimiye abakinnyi bose bitabiriye irushanwa, asaba inzego zishinzwe guteza imbere Siporo kubyaza umusaruro impano zagaragaye muri aya marushanwa, zikarerwa kandi zigatezwa imbere kuko ari imwe mu ntego y’aya marushanwa.
Minisitiri yagize ati “Twabonye impano zitandukanye kandi ziri ku rwego rushimishije twakagombye gusigasira. Abayobozi b’Uturere bazadufashe gukurikirana no kuzamura impano zagaragaye. TUYIZERE Etienne wamenyekaniye mu marushanwa aherutse ubu ari mu ikipe y’Igihugu y’amagare.
Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gutekereza uko iri rushanwa ryarushaho kuzamurirwa intera ririho, ati: “Aya marushanwa yatweretse ko hari indi ntambwe dukeneye gutera mu rwego rwo kurushaho kuyitabira no kuyashyigikira kubera ko abaturage bagaragaje ko hari ubukungu bwinshi buyakubiyemo. Nk’abayobozi turasabwa gutekereza ikindi cyakorwa kirenze uburyo twabikoragamo.”
Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi guteza imbere: “Turasaba inzego zitandukanye cyane cyane abayobozi b’Uturere guteza imbere siporo kuri bose hirya no hino mu Tugari, no kujya bategura amarushanwa hagati y’Utugari; Ibi bizadufasha kuzamura impano ziri mu rubyiruko no kwitegura neza bene aya marushanwa.”
Mu mikino ya nyuma y’umurenge Kagame hakinwe Umupira w'amaguru, Volleyball, Basketball, Amagare, Sitball, Imikino ngororamubiri, Igisoro, Urukiramende.