Huye yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, Rayons Sports itsinda APR.
Kuri stade Huye habereye umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro 2023, Ikipe ya Rayon Sports yegukana icyo gikombe itsinze APR FC iyitsinze igitego kimwe.
Ni umukino wakinwe kuwa 03 Kamena 2023, uhuza amakipe ya Rayons Sports na APR FC zabonye itike yo gukina umukino wa nyuma. Ni umukino wishimiwe n’abaturage b’Akarere ka Huye byumwihariko abakorera ibikorwa binyuranye mu mujyi wa Huye barimo abacuruzi. Bavuga ko kubw’uyu mukino abatanga serivise zinyuranye babonye abakiliya, bityo babasha kwinjiza amafaranga.
Abakunzi b’aya makipe bo mu Karere ka Huye na bo bishimiye uyu mukino kuko babashije kubona ibyishimo bishingiye ko babashije kuyabona akina.
Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro 2023 itsinze APR FC 1- 0 cyatsinzwe na Eric Ngendahimana.
Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2016 ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC1-0 cya Ismaila Diarra.
Rayon Sports kandi ikaba ari bwo iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro ni mu gihe APR FC igiheruka muri 2018 ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Espoir FC. Bivuze ko aya makipe akumbuye igikombe cy’Amahoro.
Uyu mukino wabanjirijwe n’uwahuje ikipe ya Mukura VS na Kiyovu Sports hakinirwa umwanya wa gagatu, wegukanywe na Mukura istinze Kiyovu.