Inama Njyanama y'Akarere yemeje gahunda y’iterambere ry’Akarere ry’imyaka 5
Hateranye Inama Njyanama y'Akarere, haganirwa ku ngingo yo kwemeza gahunda y’iterambere ry’Akarere ry’imyaka 5 (District Development Strategies [2024 – 2029]).
Inama Njyanama yateraniye mu Karere ka Huye kuri utu wa 27 Kanama 2025, iyobowe na Perezida wayo Dr Kagwesage Anne Marie, hagamijwe kwemeza gahunda ya kabiri y’iterambere ry’Akarere.
Muri iyi nama habanje kugaragazwa mu rusange ibyagezweho muri gahunda ya mbere y’iterambere ry’Akarere, herekenwa inshakame y’ibyagezweho muri buri nkingi.
Hanagaragajwe ibizibandwaho muri iyi gahunda ya kabiri y’iterambere ry’Akarere, hagaragazwa inshamake muri buri nkingi ibizibandwaho.
Gahunda ya kabiri y’iterambere ry’Akarere izamara imyaka itanu, aho izava mu mwaka 2024 kugeza mu mwaka wa 2029. Izinda ku nkingi za Guverinoma ari zo guteza imbere ubukungu, kwita ku mibereho myiza n’iterambere ry’imiyoborere.

