Inka yahawe yabyaye izindi 10: Uko ’Girinka’ yahinduye ubuzima bwa Nyamigabo
Nyamigabo Daniel wo mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, avuga ko inka yahawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yamuhinduriye ubuzima ikabyara izindi 10, ibyamufashije kugura amasambu agakora ubuhinzi buteye imbere akanigurira moto itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Nyamigabo Daniel yavuze ko umukamo yakuye kuri izo nka yawugurishaga akabona amafaranga yo kugura isambu, nyuma yiga amategeko y’umuhanda abona ‘permis’ anigurira moto.
Ati ‘‘Aho mariye kubona Girinka, yampaye umukamo noneho ntangira kugura isambu harimo aho naguze miliyoni 1 Frw n’ahandi mperuka kugura […] isambu ya miliyoni 2.3 Frw. Narahahinze nkuramo toni n’ibilo 700 by’ibigori. Nyuma naje gushyiramo ibishyimbo nkuramo imifuka itanu.’’
‘‘Maze kwiga amategeko y’umuhanda nkabona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, ni bwo nafashe amafaranga make nari mfite yakomokaga kuri ‘Girinka’, nifashisha na SACCO ndangije nguramo ipikipiki.’’
Ibyo guhindurirwa ubuzima na gahunda ya ‘Girinka’ ni ubuhamya Nyamigabo Daniel ahuriyeho na Mukakibibi Mariya na we wo mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, wahawe inka muri 2009 none ikaba imaze kubyara izindi icyenda zamufashije kuvugurura ubuhinzi bwe.
Ati ‘‘Nezaga ibilo bibiri by’ibishyimbo muri uwo murima, singire umwumbati nkuramo, ariko ubu nkuramo imyumbati nkakuramo ibishyimbo, igitoki cyabaga ari amabere abiri yonyine rukumbi. Ubundi aho mariye gufumbira rero, hari n’igihe nacyejeje kigaterurwa n’abagabo batatu.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Kamana André, yabwiye RBA ko gahunda ya ‘Girinka’ yazamuye imibereho y’abatuye muri aka karere ndetse ko n’abo iyi gahunda itarageraho bashonje bahishiwe kuko bazahabwa inka.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 gahunda ya Girinka izakomeza, aho biteganyijwe ko izakoreshwamo nibura miliyari 1 Frw muri uwo mwaka gusa.
Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, yatangijwe mu 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda.
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kigaragaza ko kuva mu 2006 ubwo hatangizwaga iyi gahunda kugeza ku wa 31 Werurwe 2024, abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka 452.451 z’umukamo z’ubwoko butandukanye.