Ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG ryatangijwe ku mugaragaro
Kuri stade Huye habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya PSG (Paris Saint Germain) yo mu gihugu cy’Ubufaransa, ryashyizweho ku bufatanye bw’u Rwanda na PSG.
Iri shuri ryatangijwe ku mugaragaro kuri stade Huye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, rikazajya ryigisha abana b’Abanyarwanda umupira w’amaguru ndetse rizafashe n’abatoza mu mahugurwa.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko iryo shuri baryitezeho kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda ndetse n’iz’abatoza, bityo mu Rwanda haboneke bakinnyi bakomeye bari ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu iryo shuri ryatangiye gutoza abana bo mu Karere ka Huye bagera ku 172 bari mu byiciro icyenda, barimo abafite imyaka itandatu kugeza ku myaka 14. Harimo abakobwa 62 n’abahungu 110. Intego ni uko mu cyiciro cya mbere hazatozwa abana 200.
Umuhango wo gutangiza iri shuri witabiriwe n’abahagarariye PSG, RDB, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Huye. Ababyeyi bafite abana batoranijwe na bo bitabiriye iki gikorwa, kandi bagaragaza ko bishimiye iri shuri.

