Itorero ry’Inkomezabigwi ryahurije hamwe Intore zose zo mu Karere ka Huye
Muri gahunda y’ibikorwa by‘Itorero, mu Karere ka Huye hateguwe Itorero ry’Inkomezabigwi, hahurizwa hamwe abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize, bahabwa ibiganiro kuri gahunda za Leta zitandukanye.
Kuwa 27 Ukuboza 2024 mu mirenge yose igize Akarere hatangiye Itorero ry'Inkomezabigwi, icyiciro cya 12, ku nsanganyamatsiko: “Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira.”
Ku rwego rw'Akarere ryatangirijwe mu murenge wa Maraba, ritangizwa n'Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange.
Muri iyi gahunda, intore zahawe ibiganiro mu minsi ibiri, na ho ku munsi wa gatatu zihurizwa hamwe zose mu ishuri ry Groupe Scolaire Officiel de Butare mu murenge wa Ngoma.
Muri iri torero, abaryitabiriye bahawe ibiganiro birimo amateka y’Itorero mu Rwanda n’uruhare rwaryo mu kubaka umunyarwanda n’iterambere ry’Igihugu; Umuco, Indangagaciro, ubuzima bwiza n’imyitwarire bikwiye kuranga urubyiruko hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza (Umuturage ukwiriye). Banaganirijwe kandi ku mateka y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ingaruka byagize ku Rwanda; itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo; ingengabitekerezo ya Jenoside n’uruhare rw’urubyiruko mu kuyirwanya na Ndi umunyarwanda icyomoro n’Igihango.
Mu biganiro kandi banaganirijwe ku cyerekezo cy’Igihugu 2050, amahirwe arimo ku rubyiruko n’uruhare rwabo mu kukigeraho n‘ibibazo bigaragara mu mu muryango Nyarwanda, ingaruka zabyo n’uruhare rw’Inkomezabigwi mu kubikumira.
Mu gusoza iri torero kuwa 30 Ukuboza 2024, Umuyobozi w'Akarere yashishikarije urubyiruko rwitabiriye iri torero guharanira ko ejo habo hazaba heza, barangwa no kugira intego nziza z'ubuzima no guharanira kuzigeraho; kwigomwa no gufatanya n'abandi mu bikorwa by'iterambere ry'Igihugu.
Iri torero ryitabiriwe n‘Intore zirenga 1200 zo mu mirenge yose igize Akarere ka Huye.
Gahunda y’Urugerero iteganywa muri Politiki y’Itorero ry’Igihugu cyacu, ikanagaragara muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 (NST 2) aho mu nkingi y’Imiyoborere Myiza, hibandwa cyane ku “Ukwimakaza umuco wo kwigira, gukorera hamwe, ubupfura/ubudahemuka, ubumwe n’ubudaheranwa, kwishakamo ibisubizo biberanye n’ibibazo bihari no kongerera imbaraga n’ubushobozi gahunda y’Igihugu y’Ubwitange (Urugerero)…”
Guhera mu mwaka wa 2013 kugeza mu 2024, mu Karere ka Huye hamaze gutozwa intore z’Inkomezabigwi 14,778.