JADF HUYE yakoze imurikabikorwa, Akarere gashima uruhare rwayo mu guteza imbere abatuye Akarere.
Mu muhango wo gufungura n’uwo gusoza imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe na JADF, abarigannye bagaragarijwe ibyo abafatanyabikorwa bakorwa, ubuyobozi bw’Akarere bushimira iri huriro ku ruhare rwayo mu guteza imbere Akarere.
Ni imurikabikorwa ry’iminsi 3 ryafunguwe kuwa 21 Kamena 2023 ribera ku kibuga cy'ahahoze ibiro by’umurenge wa Ngoma, rifite iyi nsanganyamatsiko: "JADF HUYE mu rugamba rwo kurwanya ubukene mu buryo burambye umuturage abigizemo uruhare."
Ryafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Perezida wa JADF mu Karere UGIRUMURERA Cyprien.
Umuyobozi w’Akarere SEBUTEGE Ange yashimiye uruhare abafatanyabikorwa bagira mu guteza imbere abatuye Akarere. Yabasabye gukomeza kwigisha abaturage kugira isuku. Yashishikarije abantu kurigana kuko rinatangirwamo serivise zirimo n’iz’ubuzima. Yashimye imurikabokorwa uko ryateguwe.
Mu muhango wo kurisoza kuwa 23 Kamena 2023, Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu KAMANA André yasabye abafatanyabikorwa gushyigikira gahunda yo kwigisha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa hagamijwe kuzamukana mu iterambere hadategerejwe gukomeza gufashwa (Gradution).
Muri iki gikorwa cyo gusoza, hashimiwe abafatanyabikorwa bitabiriye iri murikabikorwa.