Karama: Abana bishimiye kwizihiza umunsi w’imbonezamikurire.
Mu mirenge y’Akarere ka Huye hizihijwe umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day) kuri iyi nsanganyamatsiko: “Imikorere inoze y’ingo mbonezamikurire, isôoko y’imikurire myiza y’umwana”, ku rwego rw’Akarere bikorerwa mu murenge wa Karama, ahitabiriye abana n’ababyeyi batandukanye.
Ni umunsi wizihijwe kuwa 18 Ukuboza 2024. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kankesha Annonciatha yagaragaje ibikwiye kwitabwaho mu muryango kugira ngo umwana akure neza.
Yashimye imiryango yemeye kwakira ingo mbonezamikurire iwabo, yizeza ko Akarere kazakomeza gushyigikira gahunda mbonezamikurire.
Ubutumwa bwatanzwe n’intumwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurinda no kurengera umwana bwibanze ku gusobanurira ababyeyi ibikwiye kwitabwaho ngo umwana akure neza. Ibyo birimo kugaburira umwana indyo yuzuye; kwita ku isuku y’umwana; gukurikirana ubuzima bw’umwana nko kumuhesha inkingo zose, kumuvuza yarwaye,…
Mu bindi bikwiye kwitabwaho ngo umwana akure neza birimo kumurinda ihohoterwa;kwita kuri gahunda zo gukangura ukangura ubwonko bw’umwana no mumuha uburere buboneye.
Hasobanuwe ko ari ngombwa kwita ku mwana kuva agisamwa, kuko mu myaka 3 ya mbere ubwonko bw’umwana buba bumaze gukura ku kigero cya 80%, na ho ku myaka 5 ubwonko bukaba bumaze gukura kuri 90%. Bityo, ababyeyi bakagirwa inama yo kwita ku mikurire y’umwana.
Muri iki gikorwa abana bahawe umwanya wo kugaragaza impano zabo mu myidagaduro itandukanye irimo imbyino, imivugo ikubiyemo ubutumwa bwo kurinda no kurengera umwana.
Abana bahawe amata n’indyo yuzuye, nk’imfashanyigisho ku babyeyi yo gutegura indyo yuzuye n’isuku.
Abafatanyabikorwa batandukanye banamuritse ibikorwa byabo bikubiyemo ibyifashishwa mu gutegura indyo yuzuye no gukangura ubwonko bw’umwana.