KINAZI: Kwibuka ni inzira idufasha kwitandukanya na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo - Minisitiri Uwamariya

Ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kinazi, Minisitiri w’Uburenzi yavuze ko kwibuka ari inzira idufasha kwitandukanya na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo duharanira ko itakongeraho kubaho ukundi.

Ubu butumwa yabutangiye ku rwibutso rwa Songa kuwa 28 Mata 2023, ubwo imirenge ya Kinazi na Rusatira yibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere SEBUTEGE Ange yashimiye ingabo za FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Yashimiye gahunda za leta zigenerwa Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside. Yagaragaje ko hazakomezwa kubungabungwa amateka ya Jenoside.

Perezida wa IBUKA mu Karere SIBOYINTORE Theodat yihanganishije abarokotse Jenoside. Yagaragaje ko Jenoside yasigiye ibikomere abayirokotse, bityo agaya abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside, anashima ko imibereho y’abarokotse yitabwaho.

Minisitiri w’Uburezi Dr UWAMARIYA Valentine yavuze ko kwibuka ari inzira idufashwa nk’Abanyarwanda kwitandukanya na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo duharanira ko itakongeraho kubaho ukundi.

 Yagaye Leta yateguye Jenoside ati: “Jenoside yashobotse kuko yari ishyigikiwe na Leta.”

Minisitiri yashishikarije ababyeyi gutoza abana gukunda igihugu. Yavuze ko urubyiruko rufite inshingano yo kumenya amateka ya Jenoside no gukumira ingengabitekerezo yayo. Yagaragaje ko kwiyubaka ari bwo buryo bwiza bwo gukomeza guha agaciro abishwe muri Jenoside.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge ya Rusatira na Kinazi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 17.