Kiruhura: Abasaga 500 basoje inyigisho z’isanamitima ku nshuro ya mbere
Kuri uyu wa 23 Werurwe 2024, muri Paruwasi ya Kiruhura yo muri Diyosezi ya Butare habereye umuhango wo gusoza inyigisho z’isanamitima ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa ku bantu 503 bakoze urugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge bo mu mirenge ya Rusatira, Ruhashya, Rwaniro na Kinazi.
Uyu muhango wabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ari kumwe na Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo yAbepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro n’abasaserdoti bari baturutse muri paruwasi za Nyanza, Simbi na Rugango zihana imbibe na paruwasi ya Kiruhura.
Mu nyigisho ye, Myr Filipo Rukamba yavuze ko Kiruhura yatakaje abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku buryo hari n’imiryango myinshi yazimye.
Ati “Hano I Kiruhura hapfuye abantu benshi cyane, abo bantu ni ikimenyetso cya Yezu Kristu wicwa, ni ikimenyetso cya Yezu Kristu ubabara, kuko Imana yashatse kumunyuza muri ibyo bintu byose kugira ngo natwe atubere ikimenyetso cy’ukuntu tugomba kubinyuramo. Kubana n’Imana ibihe byose, haba mu gihe cyo gukira no mu gihe cyo gupfa cyangwa kumererwa neza ni ikintu Yezu Kristu atwigisha cyane cyane mu gihe nk’iki cya Pasika.”
Myr Rukamba akomeza avuga ko amateka “yacu yibagiwe ubumwe n’ubuvandimwe, ari nayo mpamvu dukora iyi mihango kugira ngo twongere kubwira abantu ngo ni muhumure, kuko ubumwe bwacu n’urukundo dufitanye biruta kure inabi yabayeho kuko Imana idutsindira inabi kugira ngo twongere tube umwe. Nyuma yo guhanirwa icyaha mwakoze n’amategeko y’igihugu cyacu ku basabye imbabazi, mukaba mwarahisemo kuza mu nyigisho.”
Musenyeri Rukamba yakomeje asaba abakristu kureka ikibi kiganisha ku nabi no gusenya. Ati “Imana yaturemye kugira ngo dufatanye kandi dutabarane, habeho igikorwa nk’iki gutuma abantu basubirana, ibintu bigasubira kuba byiza, tukagira ubuyobozi bwiza.”
Myr Rukamba yasoje asaba abakristu kwitegura kwakira neza abari gusoza ibihano bari barakatiwe n’inkiko nyuma y’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Mu minisi iza hari abagiye kurangiza ibihano bakagaruka mu buzima busanzwe, birakwiye ko tubakira nk’abakristu tukabafasha gukira ku mutima nabo ubwabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Bwana Ange Sebutege yavuze ko iki gikorwa kigenda gikura muri aka karere kandi kigenda gitanga umusaruro mwiza w’aho izi nyigisho zageze.
Yagize ati “Turashimira cyane abakoze urugendo rw’isanamitima muri iyi paruwasi ya Kiruhura kuko ari urugendo runini kandi rwa ngombwa. Nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu twahisemo ubumwe, niyo ntambwe ya mbere u Rwanda rwubakiyeho. Igihugu cyacu nitwe tugomba kucyubaka kuko ari twe twagisenye. Twumvise ko tugomba gusubira ku bumwe buduhuza n’ubwo hakirimo ibikomere no guhungabana ariko kandi tudakwiye guheranwa n’ayo mateka mabi. Ni urugendo duha agaciro kandi tugasaba n’andi madini n’amatorero gufatanya na Kiliziya Gatolika kubaka no gusana imitima y’abantu benshi icyarimwe.”
Sebutege yongeye ho ko urubyiruko narwo rukeneye gufashwa gukira ibikomere rwatewe n’amateka mabi y’ababyeyi babo bakoze ibyaha muri jenoside. Yagize ati” Abana bacu nabo bagomba gufashwa bagatera intambwe yo gukira ibikomere by’amateka mabi ya jenoside, hari abamaze kubigeraho bakoze ayo matsinda y’urubyiruko bakigisha abana babo kandi bagahabwa amakuru neza nta guca ku ruhande kuko igihugu cyacu tugomba kukiraga abana bacu kizira amacakubiri na jenoside.”
Izi nyigisho zatanzwe mu gihe cy’amezi atandatu.