Kurwanya isuri no gukemura ibibazo bibangamiye abaturage byitaweho mu muganda usoza ukwezi.

Mu bikorwa byibanzweho mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena, gucukura imirwanyasuri hamwe n’ibikorwa bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. 

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena 2023 wakozwe kuwa 24 Kamena 2023, ukorerwa ku rwego rw’Imidugudu hakurikijwe ibikorwa byateguwe. Ku rwego rw'Akarere, umuganda wakorewe mu Murenge wa Karama, Akagari ka Kibingo, Umudugudu w'Agasharu, hacukurwa imirwanyasuri mu ishyamba rya Leta ku buso bungana na hegitari 4.

Mu bindi byakozwe mu mirenge muri uyu muganda usoza ukwezi birimo imirimo ijyanye no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage nko kubakira abatishoboye, kubaka ubwiherero, ...; gukora imihanda ihuza imidugudu ngo irusheho kuba nyabagendwa; kurwanya isuri, ...

Nyuma y'umuganda hatanzwe ubutumwa burimo gahunda y'intore mu ikoranabuhanga; Kuzamura ubwizigame muri EJO HEZA no kwiyandikisha ku bashya; Ubukangurambaga bugamije kwimakaza isuku hose; gahunda yo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene; Umutekano,... 

Muri gahunda y’umuganda ushingiye ku bumenyi, hamwe mu hakorewe uyu muganda abaganga bapimye indwara zitandura.