Kwibuka imiryango yazimye ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Huye.
Igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri uyu mwaka mu Karere ka Huye, cyitabirwa n’abayobozi mu byiciro bitandukanye kandi hanatangwa ubutumwa bushimangira ko Jenoside itazongera kuba ukundi ndetse ko n’imiryango yazimye izahora yibuka iteka.
Kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside byabaye mu ijoro ryo kuwa 01 Kamena 2024, bibera kuri Stade Hue mu murenge wa Huye.
Ijoro ryo kwibuka imiryango yazimye ryabereye muri Stade Huye, ryabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka.
Urugendo rwo kwibuka rwabimburiye gahunda z’umugoroba wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwahereye ku Mukoni; ahanashyizwe infdabo zo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Ni urugendo rwitabiriwe n’abasaba ibihumbi 6; aho igikorwa cyakomereje muri Stade Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, mu ijambo ry’ikaze, yagarutse ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko mu karere ka Huye no mu Ntara y'Amajyepfo, ari nayo yabaruwemo imibare myinshi y'Imiryango Yazimye. Yagaragaje ko hazakomezwa kurwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye SEBUTEGE Ange
Yagize ati "Mu karere ka Huye twahuriyemo uyu munsi, hamaze kumenyekana amakuru y'imiryango Yazimye irenga 600, yari igizwe n'abantu 2,634. Duteraniye hano kugira ngo duharanire ko jenoside itazongera kandi ko batazima, turiho. [...] Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe n’ubuyobozi bubi bunayishyira mu bikorwa. Tuzakomeza kurwanya igengabitekerezo ya jenoside kandi buri wese arasabwa kugira uruhare muri urwo rugendo"
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye Siboyintore Theodat yavuze ko nubwo uwatekereje gukuraho inyoko Tutsi yatwaye benshi, yaratsinzwe kuko hari abarokotse, avuga kandi ko abarokotse bazakomeza guharanira kubaho neza. Ati: “Abatekereje kurimbura burundu inyoko Tutsi baratsinzwe kuko hari abarokotse. Tuzahora twibuka abacu kuko biduha imbaraga zo kurushaho kubaho kandi neza.”
Perezida w’umuryango GAERG, Jean Pierre Nkuranga yagaragaje ko gusubiza imiryango yazimye icyubahiro ari inshingano y’Abanyarwanda, bakibukwa mu mazina no mu mafoto, maze abashatse kuyizimya iyo miryango bakabona ko batsinzwe kuko iyo miryango itazigera izima kandi hari abarokotse.
Ati "Kubibuka tubavuga mu mazina, aho bari batuye, indangagaciro zabo n'ibindi byabarangaga bituma abahakanyi, abagoreka amateka, abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n'abandi birirwa bakwirakwiza ibinyoma babura ijambo".
Perezida w’umuryango GAERG, Jean Pierre Nkuranga.
Mu kiganiro cyatanzwe muri iri joro ryo kwibuka imiryango yazimye gifite iyi nsanganyamatsiko: "Imiryango yazimye nk'ikimenyetso ntakuka cyo kurimbura ubwoko Tutsi", Dr. Ntaganira Vincent yagize ati “Kugira ngo abo twibuka batazazima, tugomba kwiheraho ntidupfe duhagaze. Dufitanye igihango nabo cyo kubibuka iteka kugira ngo twereke ababishe bashaka kubarimbura ko batazazima"
Muri iki kiganiro kandi, Hon. Muhongayire yagize ati: "Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bafite intego y’uko nta Mututsi n’umwe ugomba gusigara, ahubwo hakwiye kuzabaririzwa uko Umututsi yasaga. Ibyo bifuje ntibabigezeho kuko hari abarokotse."
Minisitiri wUburinganire n’iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine, umushyitsi mukuru yavuze ko “Kugira ngo twongere tuzahure wa muryango mugari wari ugiye kuzima; turwanye ikibi icyo ari cyo cyose, dukomeze kunga ubumwe, tugaruke ku nshingano zacu nk’ababyeyi, dutoze abana bacu, abato, urubyiruko gukora ibyiza, tubigishe urukundo nk’indangagaciro ziranga abagize umuryango.”
Minisitiri Dr Uwamariya Valentine.
Babinyujije mu mukino ukora ku marangamutima, abagize Ireme Art, berekanye uko u Rwanda mbere y'ubukoroni rwarangwaga n'amahoro, nyuma umukoroni akaza kurubibamo urwango n'amacakubiri, aribyo byagejeje igihugu kuri jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mukino kandi herekanywe uko Inkotanyi zahagaritse jenoside, zikanagarura ubumwe n'amahoro mu banyarwanda.