Kwimika “Imigendere itangiza ikirere” byakozwemo ubukangurambaga mu mujyi wa Huye.
Mu mujyi wa Huye hakozwe ubukangurambaga bushishikariza abantu gukoresha imigendere itangiza ikirere (Non-Motorized Transport - NMT). Ababwitabiriye bafashe umwanya wo gutembera ku magare ahakozwe imihanda yabigenewe, abantu bongera gushishikarizwa gukoresha amaguru n’igare mu ngendo.
Ni ubukangurambaga bwakozwe kuwa 16 Werurwe 2023, bukorwa ku bufatanye bw’Akarere kla Huye n’ikigo Global Green Growth (GGGI).

Nyuma y’ubukangurambaraga mu mujyi wa Huye, ababwitabiriye basesenguriye hamwe bimwe mu bibazo babonye bishobora gutuma gahunda yo gukoresha ibikorwa remezo byashyizweho itagenda neza. Hanagaragajwe n’ingamba zirimo gukomeza ubukangurambaga ku bufatanye n’inzego zitandukanye.
Abitabiriye ubu bukangurambaga biyemeje gukomeza umurego mu gukaza ingamba zigamije kurengera ibidukikije, hakoreshwa uburyo bw’imigendere butangiza ikirere.
Umuyobozi wa GGGI mu Rwanda Caroline Raes witabiriye ubu bukangurambaga yashimye Akarere ka Huye ku bikorwa remezo byatangiye gushyirwaho biteza imbere imigendere itangizaza ikirere (NMT), ibi bikaba binateza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Caroline Raes, Umuyobozi wa GGGI mu Rwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ande SEBUTEGE yagaragagaje ko Akarere kishimira imikoranire na GGGI, agaragaza ko ubu bukangurambaga ku migendere itangiza ikirere (NMT) bukwiye kwitabwaho na buri wese kuko ai ingirakamo, haba ku mubiri ndetse no mu buryo bw’ubukungu. Avuga ko kugenda ku igare byorohera buri wese yaba ari ufite ubushobozi bucye cyangwa bwinshi, kandi mu rundi ruhande umuntu akaba akoze na siporo.

SEBUTEGE Ange, Umuyobozi w'Akarere ka Huye.
Mu Karere ka Huye, by’umwihariko mu bice by’umujyi mu murenge wa Ngoma hasanzwe hari imihanda yubatswe ishyirwamo ibice by’abanyamaguru n’amagare. Ni umuhigo Akarere gafite mu nshingano, aho kuri buri muhanda mushya wa kaburimbo wubatswe hazajya hashyirwaho ibyo bice. Abakoresha amagare n’abanyamaguru barahamagarirwa gukoresha neza izo nzira no kubungabunga ibikorwa remezo uko bikomeza gushyirwaho.



