Kwizihiza umunsi w’Intwari byakorewe ku rwego rw’umudugudu.

Mu midugudu yose y’Akarere ka Huye, kimwe no mu gihugu hose hizihijwe umunsi ngarukamwaka wahariwe Intwari z’Igihugu. Ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu murenge wa Tumba, akagali ka Cyarwa.

Kwizihiza umunsi w’intwari z’Igihugu wizihijwe kuwa 01 Gashyantare 2025, bibera mu midugudu nk’uko byari byateganijwe.

Ku rwego rw’Akarere byizihirijwe mu kagali ka Cyarwa mu murenge w Tumba, byitabirwa n'abayobozi barimo Honorable Musa Fazil Harerimana, Visi Perezida w'Inteko ishinga amategeko, Umutwe w'Abadepite; Honorable Mujawabega Yvonne; Umuyobozi w'Akarere ka Huye; inzego z'umutekano n'abandi bayobozi batandukanye.

Mu butumwa yatanze, umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange yagaragaje ko ubutwari ari imwe mu ndagagaciro zaranze Abanyarwanda mu bihe bitandukanye, mu guhanga u Rwanda, kurwagura no kurubohora. Yasabye abitabiriye kwizihiza uyu munsi gufatira urugero rwiza ku ntwari z'u Rwanda, haharanirwa gukorwa ibyiza.

Honorable Musa Fazil Harerimana yashimye Intwari zitangiye igihugu kigira agaciro. Yanenze ibigwari byimitse imiyoborere mibi n’ivangura byasenye igihugu kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko Abanyarwanda bahise ubumwe,asaba kwamagana uwashaka gucamo ibice Abanyarwanda.

Mu kwizihiza umunsi w'Intwari, bamwe mu bantu ku giti cyabo n'amakoperative biteje imbere bamuritse ibikorwa birimo iby'ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori n'imyuga. Ni muri gahunda yo kubera urugero abandi no gutanga ubuhamya bufatika bwafasha abandi gukora no kwiteza imbere.

Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi ngaruka mwaka w'Intwari z'Igihugu, urubyiruko rwagaragaje ibihangano birimo imbyino zisingiza ibigwi n'ibirindiro by'Intwari z'u Rwanda.

Ni ku nshuro ya 31 u Rwanda rwizihizaga umunsi w’Inrwari z’Igihugu. Muri uyu mwaka uyu munsi wizihirijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”