Mbazi: Hakorewe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare.

Mu midugudu yose hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi, hitawe ku bikorwa byateganijwe n’inzego z’ibanze. Ku rwego rw’Akarere uyu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare wakorewe mu murenge wa Mbazi hacukurwa imirwanyasuri, mu rwego rwo kurwanya isuri ku buso busaga Hegitari 4.

Ni umuganda wakozwe kuwa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025 ukorerwa mu mudugudu wa Gicubuka, akagari ka Kabuga mu murenge wa Mbazi.  Abayobozi bitabiriye umuganda barimo Abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere barangajwe imbere na Perezida wa Njyanama Dr Kagwesage Anne Marie, abagize inzego z’umutekano n’abandi bahagarariye ibigo bitandukanye bikorera mu mu mujyi wa Huye. 

Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa bunyuranye burimo gukangurira abaturage gukora cyane no kwivana mu bukene; gukangurira abaturage kugira umuco w'isuku; gukangurira abaturage gushyira imbaraga hamwe, tukaba umwe, tugahesha ishema Igihugu cyacu.

Abitabiriye umuganda banahawe ubutumwa bubashishikariza gufata neza umusaruro w'imyaka bejeje kugira ngo ubatunge. Banahawe ubutumwa bujyanye no kwizihiza umunsi Nyafurika wahariwe kuzirikana gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri no kwitabira icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo by'ubutaka, abaturage bamenya icyo ubutaka bwagenewe no kubakangurira kwirinda amakimbirane mu muryango hirindwa ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w'Akarere na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere bifatanyije n'abaturage mu muganda usoza ukwezi