Mbazi: Mu kwibuka Jenoside urubyiruko rwahawe ubutumwa bwo kwitandukanya n’inyigisho mbi.
Mu murenge wa Mbazi habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi, ahatangiwemo ubutumwa buhamagaraira urubyiruko gukunda Igihugu no kwitandukanya n’inyigisho mbi zibayobya.
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Mbazi kuwa 25 Mata 2025; cyitabirwa n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo; bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko; Umuyobozi w’Akarere; inzego z’umutekano n’abandi.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere SEBUTEGE Ange yagaragaje ko kwibuka ari igikorwa kizahoraho. Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano kandi ni igikorwa tuzahora dukora, mu rwego rwo guha agaciro abacu.Iyo twahuriye hano bitubera n’umwanya wo kongera guhamya ko twahisemo twese kuba abarinzi b’igihango cy’ubumwe n’ubudaheranwa.“

Umuyobozi w’Akarere yanenze abari abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakoranwe ubukana, abatutsi bakicwa nabi. Yanashimiye ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikarokora Abatutsi bicwaga, Igihugu kikagira umutekano. Ashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu n’icyerekezo cyiza cyo kuba umwe, hirindwa icyatandukanya Abanyarwanda.
Mu butumwa bwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice KAYITESI yagaye uwari Burugumesitiri wa Mbazi SIBOMANA Antoine wagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bo muri Mbazi. Yagaragaje ko Jenoside ari ingaruka y’ubuyobozi bubi. Yagize ati: “Nk’uko twakomeje kubyumva kandi kenshi mu kiganiro ndetse na Nyakubahwa Senateri yatugejejeho, Jenoside ni ingaruka y’ubuyobozi bubi. Ubuyobozi bubi bwamaze igihe kirekire bubiba urwango n’ivangura mu Banyarwanda, kugera kuri Jenoside aho Abanyarwanda barenga Miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa. Ibi rero biragayitse cyane, kuko ubundi ubuyobozi bubereyeho kurengera abaturage, ntabwo bubereyeho kubica.“
N’ubwo u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi, Guverinero yashimiye ingabo za FRP Inkotanyi zahagaritse Jenoside zibohora igihugu, none kigeze ku rwego rushimishije aho buri wese yishimira kuba Umunyarwanda. Yasabye buri wese kurwanya ibyo ari byo byose byakongera gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda; hamaganwa abahakana n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Yashimye uruhare rw’abarokotse Jenoside mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu gutanga imbabazi ku babahemukiye.
Guverineri yasabye urubyiruko gufatira urugero ku Nkotanyi, ati: “ Nagira ngo kandi mfate uyu mwanya mbwire urubyiruko twaba turi kumwe hano cyangwa abadiukurikiye ngo muharanire kugira ubutwari nk’ubw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, mugire indangagaciro zo gukunda igihugu no kugikorera; muharanire gukunda umurimo no kwirinda kuba inkorabusa; mwirinde icyo ari cyo cyose cyashaka kubatandukanya. Mwirinde inyigisho mbi zibatanya cyangwa zibabeshya cyane cyane izo mwumvira ku mbuga nkoranyabaga zigoretse cyangwa se izindi nyigisho mbi mwumvira mu miryango yanyu yaba ikinangiye idashaka guhinduka. Rubyiruko bana bacu mwitandukanye n’amateka mabi mutagizemo uruhare, mube intangarugero mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyashaka kubabibamo amacakubiri.“
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mbazi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 3 yabonetse. Urwibutso rwa Mbazi rushyinguyemo imibiri 10,117.





