Minisitiri w’Intebe yasuye Akarere ka Huye harebwa ku mishinga y’iterambere.
Mu rugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yasuye ibikorwa bitandukanye biri mu Karere cyane cyane imishinga itandukanye y’iterambere iri gushyirwa mu bikorwa na Leta ndetse n’iy’abikorera.
Muri uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiro rwo kuva kuwa 22 na 23 Nzeri 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasuye Intara y’Amajyepfo. Minisitiri w’Intebe yasuye Umujyi wa Huye, ahereye ku cyanya cy’inganda giherereye mu gace ka Sovu mu murenge wa Huye. Yakomereje mu gace k’ubucuruzi kazwi nko mu Cyarabu anasura kandi uruganda rwa Labophar rukora imiti rurimo kuvugururwa no kwagurwa mu murenge wa Ngoma.
Kuwa 23 Nzeri 2025 Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Ntara y’Amajyepfo asura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kunoza icyororo cy’amatungo, giherereye muri RAB Songa mu Karere ka Huye.
Iki kigo gifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubworozi binyuze muri gahunda yo kuvugurura icyororo cy’amatungo, cyane cyane inka, hagamijwe kongera umusaruro n'ubudahangarwa bw'amatungo mu Gihugu.



