Minisitiri w’Ubutegetsi bw‘Igihugu yasuye Akarere ka Huye hashimwa iterambere rimaze kugerwaho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe n‘abandi bayobozi basuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu Karere, hishimirwa ibikorwa by'iterambere byegerejwe abaturage.

Ni uruzinduko rwakozwe kuwa 12 Kanama 2025, aho abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo basuye Akarere ka Huye, bakirwa n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Muri uru ruzinduko basuye ibikorwa bitandukanye by'iterambere byo mu Karere ka Huye. Hasuwe zimwe nganda zirimo izo mu cyanya cyahariwe inganda n'imihanda ya kaburimbo itandukanye yubatswe.

Ibi bikorwa by’iterambere byasuwe birimo uruganda rwa Kawa rwa Simbi Coffe; uruganda rukora ibiryo by’amatungo, imihanda ya kaburimbo yubakwa mu cyanya cyahariwe inganda,  Laboratwari y'Igihugu ikora imiti (LABOPHAR) n'ibindi bitandukanye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw‘Igihugu yashimye aho aka karere ka Huye kageze mu kugabanya igipimo cy'ubukene cya 15.3%. yabasabye gukomeza gutanga serivisi nziza Ku baturage.

Abayobozi kandi bashimye aho ibyo bikorwa bigeze biteza imbere abaturage, basaba ko hongerwamo imbaraga kugira ngo bizane impinduka zigaragara mu mibereho y'abaturage.