Minisitiri w’ubuzima arakangurira Abanyarwanda kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yakanguriye abantu kwirinda kunywa ibinyobwa butujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu. 

Ubu butumwa Minisitiri yabutangiye mu nteko y’abaturage yateraniye mu murenge wa Mukura kuwa 17 Gashyantare 2026. Mu butumwa bwa Minisitiri w‘Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasabye abantu kwirinda kwenga, gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka zikomeye ku buzima zivamo n’urupfu.

Minisitiri yibukije ko Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere ubuzima bw’umuturage kandi itazihanganira icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya. 

Minisitiri yabasabye gukomeza gutanga amakuru ku ikorwa n’icuruzwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kandi abagizweho ingaruka na byo bakihutira kujya ku ivuriro ribegereye. Yanabibukije gukomeza kugira umuco w’isuku.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Aice Kayitesi yitabiriye iyi nteko y'abaturage, yakira ibibazo by'abaturage.