Mu Karere ka Huye hasorejwe imikino “Amashuri Kagame Cup” ku rwego rw’Igihugu.
Mu mpera z’icyumweru cya tariki 20 – 21 Gicurasi 2023, mu Karere ka Huye habereye imikino ya nyuma (Finals) yahuje ibigo by’amashuri byitwaye neza mu Ntara bibarizwamo, mu mikino y’amarushanwa Amashuri Kagame cup 2023.
Ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023, kuri stade Huye habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro aya marushanwa no gutanga ibihembo ku makipe yatsinze.
Muri iki gikorwa cyo gusoza aya marushanwa, Umuyobozi w’Akarere ka Huye SEBUTEGE Ange yashimiye Ubuyobozi bushinzwe siporo mu mashuri kuba bwarateguye iri rushanwa rikazanwa I Huye.
N’ubuyobozi bw’iri rushanwa kandi na bwo bwashimiye cyane Akarere ka Huye bw’ubufatanye Akarere kagaragaje mu gutegura iyi mikino ndetse no kugira ngo iyi mikino ibashe kugenda neza.