Mu nama mpuzabikorwa hashimiwe abayobozi babaye Indashyikirwa.
Inama mpuzabikorwa y’Akarere yateranye hagamijwe ku ngingo zitandukanye zigamije gukomeza guteza imbere Akarere, inzego zose zibigizemo uruhare. Muri iyi nama hashimiwe imirenge, utugari n’imidugudu byabaye indashyikirwa mu kwesa imihigo.
Kuwa gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025 mu Karere Ka Huye hateranye inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere, yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Umuturage ku isonga, byose mu isibo.” Ni inama yitabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Karere. Inama yanitabiriwe n’inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo KAYITESI Alice; Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Dr Kagwesage Anne Marie; abagize Komite nyobozi y’Akarere n’inzego z’umutekano n’abandi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Dr Kagwesage Anne Marie yashimiye uruhare rw’abayobozi kuva ku mudugudu bagira mu iterambere ry’Akarere.
Yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga muri gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene no kurandura igwingira n’imirire mibi aho yaba ikigaragara.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo KAYITESI Alice yashimye imikoranire myiza igaragara hagati y’abayobozi n'abaturage mu Karere ka Huye, byanatumye aka Karere karaje ku mwanya wa mbere mu turere twose mu bushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihigu cy'Imiyoborere Myiza (RGB) bw’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise. Yasabye ko gutanga serivise nziza byakomeza kuba intego bityo Umuturage akaba ku isonga.
Muri iyi nama mpuzabikorwa, hashimiwe imidugudu 3 yahize indi; utugari 3 n’imirenge 3 yahize indi mu kwesa imihigo y’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage.