Mukura: 80 bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe imbabazi.

Kuri Paruwasi Gatorika ya Rango"Don Bosco" mu murenge wa Mukura habereye igikorwa cyo kwakira abakoze icyaha cya Jenoside 80 bicujije ku bo bahemukiye 20 na bo bakababarira. Ni igikorwa cyateguwe mu bufatanye na Kiliziya Gatolika binyuze muri Komisiyo y’ubutabera n’amahoro.

Iki gikorwa cyo kwakira no kubabarira aba 80 bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye kuwa 19 Mutarama 2025. Cyatangijwe n'igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare. 

Ni igikorwa kitabiriwe n'Abayobozi banyuranye barimo Senateri Ngarambe Telesphore; Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange n’abandi bayobozi banyuranye.

Nyuma y'igitambo cya misa, hakiriwe ubuhamya bw'uhagarariye abasabye imbabazi n'uhagarariye abazitanze. Bose bashimiye umuryango w'abiyeguriye Imana witwa APAX (abagabuzi b'Amahoro).

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange yashimye ubutumwa bw’isanamitima iyi Paruwasi Gatolika ya Rango na yo itangiye. Yagaragaje ko amateka y'u Rwanda ashaririye ariko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe. Yasabye itsinda ry'Ubumwe n’Ubudaheranwa ryavutse gukomeza urugendo batangiye. Yashimye by'umwihariko itsinda ryatanze imbabazi n'abazisabye abasaba kubera urumuri abandi bakeneye gutera iyi ntambwe. 

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare Jean Bosco Ntagungira yashimangiye ingabire y'imbabazi yaranze abasabye n'abatanze imbabazi. Yashimye abafatanyabikorwa by'umwihariko abayobozi bo mu nzego za Leta ndetse n'ubufatanye bw'amadini n'amatorero mu kunga ubumwe bw'abemera Kristu. Ygaragaje ko Kiliziya Gatolika y'u Rwanda itazahwema gutanga umusanzu wayo mu rugendo rw'Ubumwe n’Ubudaheranwa.