Mukura: Hibutswe Abatutsi biciwe ku musozi wa Kabakobwa n’abashyinguye mu zindi nzibutso.
Ku rwibutso rwa Kabakobwa mu murenge wa Mukura kubera umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uyu muhango hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 11 harimo 5 yimuwe hamwe n’indi 6 yabonetse.
Iki gikorwa cyabaye kuwa 18 Gicurasi 2023, cyitabirwa n’abayobozi mu nzego zinyuranye. Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere SEBUTEGE Ange yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukongera kwiyemeza ko Jenoside itazongera kuba ukundi, tunashingiye ku cyerekezo cy’igihugu ko “Twahisemo kuba umwe, kugira amahirwe angana no kugira ubuzima bwiza”.
yavuze ko “Mu gihe twibuka, twongera gushima Abanyarwanda bahagaritse Jenoside” bari muri RPA. Yavuze ko mu kwibuka ari n’umwanya wo kugaya Leta mbi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside. Umuyobozi w’Akarere yashimye ko abarokotse Jenoside bataheranwe n’amateka mabi ahubwo bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere n’iry’Igihugu muri rusange. Yavuze ko hari byinshi byakozwe kugira ngo haharanirwe ko abarokotse Jenoside bagira ubuzima bwiza, kandi bizakomeza, ariko hanabungwabungwa amateka.
SIBOYINTORE Theodat Perezida wa Ibuka yagaye ababibye urwango rwo kwanga abatutsi, ashimira ubuyobozi bwiza bufasha Abanyarwanda kwibuka. Yavuze ko abarokotse biyubatse kandi urugendo rukomeje, abasaba gukomeza kuberana icyomoro. Yashimye gahunda yo gukomeza kubungabunga amateka.
Senateri UWERA Pélagie yavuze ko kubwira urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bituma rubasha kumenya itandukaniro ry’ubuyobozi bwiza n’ububi bityo bakabikuramo n’amasomo. Yagaragaje ko Abanyarwanda bose bahawe amahirwe angana.
Yavuze ko kwibuka ari inshingano y’Abanyarwanda bose. Yavuze ko kwibuka Jenoside ari igihe cyo kwamagana abayiteguye bakayishyira mu bikorwa;ni n’igihe cyo gushima abayihagaritse. Yashimye ko abarokotse Jenoside biyubatse kandi Abanyarwanda bakaba bafite umutekano.
Senateri UWERA yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwashyizwe mu itegeko nshinga ry’u Rwanda bityo asaba kubumbatira icyatuma ubumwe bugerwaho, hubakwe Igihugu kizira ivangura na Jenoside. Yasabye urubyiruko kubakira ku byiza rubona no kwima amatwi inyigisho mbi z’abashaka gusenya ubumwe.
Umurenge wa Mukura ubarizwamo inzibutso 3: Urwa Buvumu; urwa Sahera n’urwa Kabakobwa. Urwibutso rwa Kabakobwa rwabereyeho igikorwa cyo kwibuka rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside irenga ibihumbi 31.