NGOMA: Ababyeyi barahamagarirwa kutigisha abana ingengengabitekerezo ya Jenoside

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitieri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahamagariye ababyeyi kwirinda kwigisha abana babo ibitekerezo byuje ingengabitekerezo ya jenoside, ahubwo buri wese akima amatwi abahembera amacakubiri.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwatanzwe kwa 30 Mata 2023 na INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yifatabiraga igikorwa cyo wkibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ngoma. 

INGABIRE yavuze ko ari ngombwa kwibuka, hakarebwa amateka mabi n’icyayateye kandi hanarebwa aho Igihugu kigana kandi heza. Yashimiye ko ibikorwa byo kwibuka byitabirwa n’urubyiruko rwinshi, bityo rukabasha kumva amateka.

INGABIRE yasabye ababyeyi kutigisha abana ibitekerezo byuje ingengabitekerezo ya Jenoside. Yashimye Inkotanyi ku cyerekezo cyo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda;bityo bose bakaba bakomeje umurage umwe wo kubaka Igihugu. Yavuze ko Leta yakomeje gufasha abarokotse kandi izabikomeza.

Yibukije urubyiruko ko ababibye amacakubiri bagihari, bityo ko bakwiye kubima amatwi. Yasabye ko abazi amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside bayatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Yifurije abarokotse gukomera no gutera imbere.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ngoma cyasojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 6 ndetse no gushyira indabo ku rwibutso.