Ngoma: Hatangirijwe ibikorwa bya siporo n'umuco mu mashuri.
Mu ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare riherereye mu murenge wa Ngoma hatangirijwe ku rwego rw'Akarere ibikorwa bya siporo n'umuco mu mashuri, umwaka wa 2025 - 2026, kuri iyi nsanganyamatsiko: "Kurera impano twubaka ejo hazaza h'Igihugu".
Igikorwa cyatangijwe Kuwa 08 Ugushyingo 2025, bitangizwa n'umukino wa volleyball wahuje amashuri ya Groupe Scolaire Officiel de Butare ryo mu murenge wa Ngoma na Regina Pacis School mu murenge wa Tumba. Ni imikino yatangijwe n’Umuyoboi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana André.
Uyu muyobozi yagaragarije abanyeshuri akamaro ka Siporo ku mubiri, asaba abanyeshuri gukora siporo ariko kandi bakiga cyane kugira ngo bazigirire akamaro bakagirire n’Igihugu muri rusange.
Hasobanuwe ko muri rusange siporo ari inking y’ubuzima bwiza kandi ikwiye kwimakazwa na buri wese.



