Ngoma: “Uru Rwanda twubaka ntiruzongera kurangwamo Jenoside ukundi“ – Minisitiri NSENGIMANA
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ngoma, Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yatanze ubutumwa bwerekana ko u Rwanda rugihangana n’abagihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko kandi ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.
Ubu butumwa bwatangiwe mu murenge wa Ngoma kuwa 30 Mata 2025 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikotrwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umuteka o n’abandi.
Mu ijambo rye ryo Kwibuka ku ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Murenge wa Ngoma, Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yihanganishije abarokotse, yibutsa ko Kwibuka ari inshingano n’igihango n’Amateka, ndetse yongera guhamagarira abafite amakuru yatuma hamenyekana aho abazize Jenoside batarashyingurwa kuyatanga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati: “Ndihanganisha by’umwihariko mwebwe mwese mufite abavandimwe, ababyeyi, inshuti bishwe urupfu rw’agashinyaguro mwarokocyeye aha Ngoma; abafite ababo bashyinguye aha mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma, ndetse n’abafite ababo dushyingura uyu munsi mu cyubahiro. Mu matariki nk’aya ubwo Jenoside yari irimbanyije, turibuka abagiye bicirwa ahantu hatandukanye, harimo abiciwe mu ngo, abatawe mu byobo, abiciwe mu nzira no mihanda, abiciwe mu kigo nderabuzima cya Matyazo, ku rusengero rwa ADEPR Matyazo no ku mashuri ya Matyazo, kuri Paroisse gatolika ya Ngoma, ku musigiti i Ngoma, kuri Camp Ngoma, kuri Perefecture ya Butare, ku Bitaro bya Butare, mu ishyamba rya IRSTn’ishyamba rya Kaminuza, Kabutare n’ahandi. Tuzakomeza kunamira iteka izi nzirakarengane zazize uko zavutse.”
Minisitiri w'uburezi Joseph Nsengimana
Minisitiri Nsengimana yasabye ko hakomeza gutangwa amakuru ku hakiri imibiri y’absihwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro. Yagize ati:”Ndashima mwebwe mwese mwafashije mu gikorwa cyo gutahura imibiri. Dukwiye gufatanya, tugakomeza gushaka amakuru y’aho abacu batawe; bityo tukabashyingura mu cyubahiro. Namwe abafite amakuru yadufasha muri iki gikorwa turabasaba kuyatanga kuko byaba ari umusanzu mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu cyacu. Turanabibutsa ko ari n’inshingano yanyu, kutabikora ni icyaha kandi gihanwa n’amategeko… Umunsi nk’uyu w’umubabaro ukomeye twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ntitwareka gushima Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse iyo Jenoside. Iyo zitaba zo, bamwe muri bake barokotse uyu munsi ntitwari kuba tukibafite. Nubwo bigoranye, uyu munsi uwarokotse wese uri hano yariyubatse kandi afite imbere heza. Ikiruta byose, afite igihugu kimukunda kandi kitazamutererana.”
Minisitiri Nsengimana akomeza agira ati: “Ubu buzima bushya bw’abaturage ba Huye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni urugendo bafatanyije n’ abandi barokotse ndetse n’Abanyarwanda muri rusange mu cyerekezo gishya dukesha Guverinoma y’ u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika. Abanyarwanda twongeye gutozwa kugira ubumwe n’ ubwiyunge. Twongeye kubona umucyo n’icyizere cyo kubaho. Uyu munsi turubaka u Rwanda ruzira ingengabitejerezo ya Jenoside ndetse n'amacakubiri. Duharanira ko abazadukomokaho bazabaho neza kandi ko batazigera babona Jenoside ukundi mu gihugu.”
Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko mu Rwanda nta Jenoside izongera kuhaba, ati: ”U Rwanda ruracyahangana n’abagihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ndagira ngo mbabwire ko uru Rwanda twubaka, rutazongera kurangwamo Jenoside ukundi. Abagifite ibyo bitekerezo byo kurimbura bamwe mu Banyarwanda, bakwiye kumenya ko mu myaka 31 ishize, u Rwanda rwubatse indangagaciro z’ubumwe kandi Abanyarwanda batazatezuka kubarwanya. Dukwiye kumenya ko ejo heza h'igihugu cyacu hanyura mu maboko yacu. Abana turerera igihugu, tubarinde ingengabitekerezo ya Jenoside n'imizi yayo yose aho iva ikagera. Uyu ni umusanzu ukomeye tuzaba dutanze"
Uru rwibutso rwa Ngoma rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 77. Muri iki gikorwa kandi harashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 473.





