Njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari ivuguruye inishimira igikombe cy’imihigo

Inama isanzwe y'inama Njyanama y'Akarere yateranye yiga gahunda zinyuranye z’iterambere, hanemezwa ingengo y’imari y’Akarere ivuguruye y’umwaka wa 2022 – 2023.

Ni inama isanzwe yateranye kuwa 24 Werurwe 2023 iyobowe na Perezida wa Njyanama Dr Kagwesage Anne Marie.  Iyi nama yitabiriwe n’abajyanama bose uko ari 17. Iyi nama yanitabiriwe na Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre.

Mu gutangira iyi nama, abajyanama bishimiye igikombe Akarere ka Huye kegukanye ku bwo kwegukana umwana wa kabiri mu turere twose mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021 – 2022.

Senateri Prof. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre yitabiriye inama Njyanama.

Inama Njyanama yiyemeje ko Akarere kazakomeza ubufatanye n'inzego zose mu rwego rwo gukomeza intego yo kwesa imihigo ya 2022 - 2023, no guteza imbere Akarere muri rusange.

Inama Njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere ka Huye mu mwaka wa 2022/2023 ihwanye na Miliyari mirongo itatu n’imwe na miliyoni magana abiri mirongo itanu n’umunani n’ibihumbi ijana na mirongo icyenda n’icyenda na mirongo irindwi (31,258,199,070 FRW)

Perezida w'Inama Njyanama Dr KAGWESAGE Anne Marie