Njyanama yatoye ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2022 – 2023

Inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari y’Akarere isaga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa muri uyu mwaka mushya w’imihigo watangiranye na Nyakanga.

Inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yateranye kuwa 30 Kamena 2023, iyobowe na Perezida wayo Dr KAGWESAGE. 

Iyi nama isanzwe y’Inama Njyanama yanitabiriwe na Hon. Aisha NYIRAMANA, Umudepite muri nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), akaba yarabaye umujyanama w’Akarere aba na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere mbere yo kuba Umudepite.

Inama Njyanama yatangiye yishimira ko Akarere kagize amanota meza mu kubahiriza amabwiriza y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta (Clean audit report).

Inama Njyanama yemeje ko mu mwaka wa 2023/24 ingengo y'imari izakoreshwa n'Akarere ari 33,294,238,699 FRW. Hazibandwa ku bikorwa bigamije kuzamura ubukungu, kwirinda &kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kuzamura inzego zitanga umusaruro hagamijwe kuzamura imibereho. 

Muri iyi nama hari kuganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo imyiteguro y’isuzuma ry’Imihigo y’Akarere 2022-2023; kwemeza ingengo y’Imari na gahunda y’ibikorwa by’Akarere 2023 - 2024; …