Perezida w'Umutwe w'Abadepite yifatanije n’abanya Gishamvu mu kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Perezida w'Umutwe w'Abadepite Gertrude Kazarwa n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abaturage b'Umurenge wa Gishamvu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Gishamvu kuwa 20 Mata 2025. Perezida w'Umutwe w'Abadepite Kazarwa Gertrude yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gishamvu n'indi mirenge ihakikije, abashimira kuba bakomeje gutwaza. Agira ati “Ni inkingi y'ubuhamya bukomeye kandi bukomeza kwibutsa isi ndetse natwe ubwacu ko jenoside itagomba kuzongera kubaho ukundi aho ariho hose.”
Perezida w'Umutwe w'Abadepite yavuze ko bigaragarira buri wese ko jenoside yakoranywe ubukana bwinshi mu gace ka Gishamvu, kandi hakaba hakomeje kuboneka umubare munini w'imibiri y'abazize jenoside. Ati "Ni ikimenyetso cy'uko hakiri n'indi mibiri myinshi y'Abatutsi bishwe itaraboneka." Yashishikarije abantu bose gutanga amakuru kugira ngo abishwe bataraboneka bashyingurwe mu cyubahiro.
Yakomeje agira ati: “Inteko Ishinga Amategeko rero yifatanyije n'abanyarwanda n'izindi nzego mu rugamba rwo kubaka igihugu mu gushyiraho amategeko n'ingamba zituma jenoside n'ingengabitekerezo yayo ndetse no gushyigikira gahunda zose zo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda.”
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu murenge wa Gishamvu cyasojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 623 irimo 619 yimuwe ngo ishyingurwe mu crwibutso rwa Nyumba.
Perezida w'Umutwe w'Abadepite Kazarwa Gertrude n'abandi bayobozi bunamiye kandi bashyira indabo ku mva z'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyumba. Urwibutso rwa Nyuma rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 60.




