“PRISM” ikomeje guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi mu baturage.
Abaturage bo mu murenge wa Rwaniro bishimiye ingurube bahawe na PRISM ngo biteze imbere, kandi na bon go boroze bagenzi babo. Mu gikorwa cyo kwitura, bagaragaje ibyiza bacyesha uyu mushinga.
Ni igikorwa cyakozwe kuwa 15 Gicurasi 2023, ubwo mu murenge wa Rwaniro hiturwaga ingurube 26 kubagenerwabikorwa 13 b'Umushinga PRISM.
Iki gikorwa cyaje gikurikira kwitura ibikoresho byo kubaka ibiraro ndetse no gutanga ubwishingizi kungurube zituwe. Umuhango wo kwitura witabiriwe n'Umuhuzabikorwa wa JADF waje uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere muri iki gikorwa. Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere, yashimiye umushinga PRISM.
Abahawe amatungo bashimiye umushinga PRISM ndetse na Leta y'u Rwanda muri rusange, na bo biyemeza kuzitura bagenzi babo. Ku bufatanye n'abajyanama b'ubuzima muri iki gikorwa ababyeyi bongeye kwibutswa uburyo bwo gutegurira abana indyo yuzuye.
Igikorwa cyo kwitura cyakomereje mu murenge wa Ruhashya, ahituwe ingurube 14. Muri rusange cyasojwe hituwe ingurube 40 ku miryango 20.