PUR ikomeje ubufatanye n’umurenge wa Huye mu kwita ku cyanya cy’ubuzima.
Kaminuza y’Abaporotesitanti (PUR) ikorera mu Karere ka Huye ikomeje ibikorwa bigaragarza ubufatanye n’umurenge wa Huye muri gahunda yo kuzamura Umubare w’ibiti by’imbuto binyuze mu cyiswe “Icyanya cy’ubuzima”.
Kuwa 19 Gashyantare 2025, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye na Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR), muri gahunda y’icyanya cy’ubuzima, ubuyobozi bw’umurenge wa Huye bwahawe na PUR ingemwe nziza 400 z’imyembe yateguriwe ingo mbonezamikurire n’amashuri.
Nk’uko byasobanuwe, ikigamijwe cyane hagati y’umurenge na PUR ni ifitanye iyi mikoranire ni ugukomeza ubufatanye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira, haherewe aharererwa abana.
Amashuri n’ingo mbonezamikurire bahawe iyi myembe nyuma yo guhabwa avoka n’amatunda. Hazakurikiraho guha ibiti by’imbuto ingo zose zirimo abagore batwite, abonsa n’abafite abana bari munsi y’imyaka 3, ingo zirimo abantu bari hejuri y’imyaka 55 kandi bakennye. Binateganijwe kandi ko ibiti by’imbuto bizahabwa buri rugo rwose kugira ngo icyanya cy’ubuzima gikwire hose kandi ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bibe umuco.
Muri Werurwe 2023 mu murenge wa Huye hatangijwe gahunda yahawe izina ry’“Icyanya cy’ubuzima”.
Nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi, icyanya cy’ubuzima ni ahantu cyangwa umurima utunganije neza ukamera nk’ubusitani bubereye ijisho ariko ibiti birimo ari imbuto z’amoko anyuranye ziribwa ,hasi ari ibyatsi bya Passparme.
Hasobanurwa kandi ko iyo ari ku nyubako z’ubuyobozi nk’Akarere, Umurenge cyangwa Akagari ndetse n’ahantu rusange nk’ahabera inama y’umudugudu cyangwa mu mahuriro y’imihanda n’ahandi ariko hujuje ubuziranenge bwo guhinga imbuto hazajya hajyamo n’ibiti by'imitako bike. Ku bigo by’amashuri, ikigo nderabuzima no mu ngo z’abaturage passparme izajya isimburwa n’imboga zo guteka.
Icyanya cy’ubuzima kizafasha ubuyobozi gukangurira abaturage kurwanya imirire mibi n’igwingira no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi nk’uko biri mu mwanzuro w'inama y’igihigu y’umushyikirano ya 18, kandi kinadufashe kubungabunga ibidukikije tunarimbisha aho dutuye ,tugenda cyangwa dukorera.”