RUHASHYA: Abanyarwanda bahamagariwe kwimakaza ubudaherwana.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu yahamagariye Abanyarwanda kwimakaza umuco w’ubudaheranwa no gushyigikirana muri gahunda y’iterambere. Bikubiye mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’umutekano ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ruhashya.
Kuwa 25 Mata 2023, igikorwa cyo kwibuka muri Ruhashya cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, zirimo Minisitiri w’umutekano, abagize Inteko ishinga amategeko, ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa Ibuka mu Karere, inzego z’umutekano,...
Umuyobozi w’Akarere SEBUTEGE Ange mu ijambo ry’ikaze yihanganishije abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Ruhashya n’Abanyarwanda muri rusange. Yagaragaje ko Abarokotse Jenoside bo muri uyu murenge biyubatse, ko bataheranwe n’agahinda k’amateka ahubwo barangamiye imbere heza.
SEBUTEGE yashimiye ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima Leta yita ku mibereho y’Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside. Yashimye intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda wese.
Yavuze ko kubungabunga inzibutso; kwandika amateka no kuyasobanurira urubyiruko bikwiye kwitabwaho. Yanagaragaje kandi ko Abanyarwanda bakwiye kwanga ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo yagaragariramo byose.
Senateri Dr Emmanuel HAVUGIMANA yatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, arugaragaza mbere y’Abakoloni;mu gihe cy’ubukoloni;nyuma y’ubukoloni, ivuka ry’amashyaka n’ingaruka yagize ku banyarwanda zirimo Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abenshi bishwe muri Butare, Gikongoro na Kibuye.
Agaruka ku mashyaka,Senateri HAVUGIMANA ati:“Icyago twagize mu Rwanda ni ivuka rya PARMEHUTU […] Ni yo mpamvu mu Rwanda dufite itegeko nshinga ritemerera gushinga ishyaka rishingiye ku ivangura […] Mukomeze mutwaze, imbaraga zahagaritse Jenoside zariyongereye”.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye SIBOYINTORE Theodat yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko n’ubwo abarokotse Jenoside bababajwe n’amateka, ariko ntabwo baheze mu maganya, ahubwo bafite umugambi mwiza wo gukomeza gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.
SIBOYINTORE yashimye gahunda zitandukanye zigenerwa abarokotse Jenoside, kandi akagaragaza ko abagifite ibibazo bizakemurwa uko ubushobozi bw’Igihugu buzakomeza kuboneka. Yagarutse kandi ku kamaro ko kwibuka, asaba ko buri wese yajya abyitabira.
Minisitiri w’Umutekano Alfred GASANA yanenze Leta mbi yateguye Jenoside, ikica abaturage yari ishinzwe kurinda. Yagaragaje akamaro ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ati: ”Iyo duhuye buri mwaka twibuka, tuba tugira ngo turebe aho twavuye, aho twerekeza kandi duhe agaciro ikiremwamuntu […] Kwibuka ni umwanya wo kureba ingaruka za Jenoside no kwiyemeza guhangana n’ingaruka za yo n’uko itazongera kubaho ukundi.”
Yavuze ko mu kwibuka hazirikanwa ubutwari bw’ingabo za RPA zahagaritse Jenoside, zigarura ubuzima mu banyarwanda.
Minisitiri w’Umutekano yasabye Abanyarwanda kugira umuco w’ubudaheranwa no gushyigikirana muri gahunda y’iterambere. Yabasabye kuba hafi abarokotse; gukomeza kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside; kwimakaza Ndi umunyarwanda no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ruhashya cyasojwe no gushyira indabo ku rwibutso. Urwibutso rwa Ruhashya rushyinguyemo imibiri 45.020 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.