Ruhashya: Mu kwibuka hatanzwe ubutumwa ruhamagarira urubyiruko gukunda igihugu.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ruhashya hatanzwe ubutumwa buhamagarira urubyiruko kugira ingengabitekerezo yo gukunda igihugu no kurangwa n’ubumwe.
Ni igikorwa cyabaye kuwa 25 Mata 2025, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu; inzego z’umutekano n’abandi.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu KAMANA André yihangabishije imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Ruhashya n’abarokotse Jenoside bose muri rusange.
Uyu muyobozi yagaragaje ko amateka mabi yaranze Igihugu ari amateka ababaje abantu bakwiye gukura amasomo. Yagize ati:“Ndashimira abaje kwifatanya n’aba baturage ba Ruhashya cyne cyane tuzirikana amateka mabi yaranze igihugu cyacu, akaba ari amateka ababaje, kandi ari na ngombwa ko tuhakura amasomo tuzagenderaho mu rugendo rwacu rugana mu bumwe n’ubudaheranwa. Aya mateka ntabwo tuzabasha kuyahindura ariko dufite ububasha bwo kwiremera ejo hacu heza tubigiramo uruhare.“
Uyu muyobozi yanenze abayobozi barimo uwari Burugumesitiri wa Ruhashya Rudakubana Martin, bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, hicwa abatutsi baricwa. 
Yasabye buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi, hirindwa ibyakongera gutandukanya Abanyarwanda, birimo n’abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Yashimiye ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside.
Perezida wa Ibuka mu Karere Siboyintore Theodat yatanze ubutumwa bukubiye kwihanganisha no gukomeza abarokotse Jenoside; agaragaza ko kwibuka ari igihe cyiza cyo kongera kwishakamo imbaraga zigamije kwiyubaka. Yasabye abazi amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro ko batanga amakuru iyo mibiri igashyingurwa.
Senateri Dr HAVUGIMANA Emmanuel yabwiye urubyiruko kugira ingengabitekerezo itandukanye n’iyo bakuru babo bakuriyemo. Yagize ati:“[...] Abavutse nyuma ya Jenoside, abo rero ni bo tubwira, ni bo Rwanda rw’ejo rugomba kugendera ku ngengabitekerezo itandukanye n’iyo bakuru babo bakuriyemo yari ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubu noneho ni ingengabitekerezo yo gukunda igihugu (Patriotism), ubumwe, gukunda igihugu rwose ukaba wakitangira bibaye ngombwa.“
Senateri yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka ajyanye na yo ari inshingano ya buri munyarwanda, agaragaza ko abanyarwanda bahise kuba umwe no kudaheranwa n’amateka. Yagaragaje ko Leta izakomeza kwita ku barokotse Jenoside binyuze muri gahunda zitandukanye yashyezeho. Yasabye buri wese gukomeza kwirinda icyo ari cyose cyazana amacakubiri mu banyarwanda.
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ruhashya hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 11 harimo 3 yabonetse n’indi 8 yimuwe. Urwibutso rwa Ruhashya rushyinguyemo imibiri 47,826.



