Rusatira: Hatangirijwe ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi n’ingengo y’imari
Mu Karere ka Huye hatangijwe ukwezi kwahariwe uruhare rw'umuturage mu igenamigambi n'ingengo y'imari by'Akarere by'umwaka wa 2026 - 2027. Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Rusatira ku rwego rw‘Akarere, gikorerwa mu midugudu yose nk’uko amabwiriza abiteganya.
Ku rwego rw'Akarere kwakira ibitekerezo by'abaturage byatangiye kuwa 14 Ukwakira 2025, bitangizwa n’Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange mu murenge wa Rusatira, akagari ka Buhimba.
Muri iki gikorwa cyo kwakira ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi n’ingengo y’imari by’Akarere by’umwaka wa 2026 - 2027, abaturage bakoze amatsinda mu midugudu yabo batora ibyo babona bikenewe mu nkingi y’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.
Muri buri mudugudu hazamuka ibitekerezo cyangwa ibyifuzo bitatu, kikazamurwa ku rwego rw’Akagari. Iyo bigeze ku Kagari, inama Njyanama y’Akagari na yo isuzuma ibitekerezo byatanzwe mu midugudu ikemeza ibitekerezo bitatu bizamurwa ku rwego rw’Umurenge, n’inama Njyanama ya buri murenge ikemeza ibyifuzo bitatu bikuwe mu byazamutse mu tugari. 
