Rwaniro: Hakozwe ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye binyuze mu isiganwa ry’amagare.

Umurenge wa Rwaniro wateguye ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta zitandukanye. Ubu bukangurambaga bwakozwe hifashishijwe isiganwa ry’amagare ryiswe Tour de Rwaniro. 

Ubu bukangurambaga bwakozwe kuwa 29 Kanama 2025, bwitabirwa n’abaturage mu byiciro bitandukanye. 

Mbere y'irushanwa, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Kanama André  hamwe n'Umuyobozi wa Ploisi mu Karere ka Huye batanze ubutumwa ku ngingo zirebana n'isuku, gukora no kwiteza imbere, kwirinda inda zitateganijwe mu bangavu, kwitegura neza igihembwe cy'ihinga 2026A, kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kwitegura neza itangira ry'amashuri, ...

Ubu bukangurambaga bwahujwe no gusoza gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko.

Iri siganwa ry’amagare ryakozwe ryitabiriwe n'ibyiciro by'abakobwa n'abahungu.

Muri ubu bukangurambaga kandi hatanzwe serivise zo gupima indwara zitandura no gufasha abaturage muri gahunda zitandukanye zirimo iz'ubutaka, imyubakire, irangamimerere, ...

Abagsiganwe muri Tour de Rwaniro bahabwe ibihembo birimo amagare, amafaranga n'ibikoresho by'isuku n'isukura.