Rwaniro: Hatangirijwe gahunda yo gukosoza imyirondoro no gufotora abaturage.
Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo gukosoza imyirondoro no gufotora abatutage ngo bazahabwe indangamuntu Koranabuhanga. Ku rwego rw’Akarere ka Huye, iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Rwaniro.
Kuwa 28 Ukwakira 2025, mu mirenge yose y’Akarere ka Huye hatangiye gahunda yo kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage ngo bazahabwe indangamuntu - Koranabuhanga. Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange yatangirije iki gikorwa mu murenge wa Rwaniro. Yasobanuye ibyiza byo gutunga Indangamuntu koranabuhanga kuri buri wese.
Nyuma yo gusobanurirwa ibyiza by’indangamuntu - koranabuhanga, abaturage bo mu murenge wa Rwaniro bashimye iyi gahunda yo guhabwa iyi ndangamuntu koranabuhanga.
Hasobanurwa ibyiza by’iyi ndangamuntu, Umuyobozi w’Akarere yasobauye ko bibizajya bisaba umuntu ko agendana indangamuntu koranabuhanga. Hasobanuwe ko “igihe utayigendanye uzaba ufite 'code' yawe bwite”. Iyi ndangamuntu izaba ishobora guyishyirwa muri telefoni, cyangwa hakazajya hakoreshwa umubare w’ibanga (Token) igihe umuntu agiye gushaka serivise.




