Rwaniro: Hatanzwe ubutumwa buhamagarira gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside
Mu murenge wa Rwaniro hibutswe ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 20. Mu butumwa bwatanzwe hasabwe ko abazi ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside batarashyingurwa mu cyubahiro ko bayigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso.
Ubu butumwa bwatanzwe kuwa 23 Mata 2025 mu murenge wa Rwaniro ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi muri uyu murenge. Iki gikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’abayobozi barimo bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo; Ubuyobozi bw’Akarere; inzego z’umutekano n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere yakomeje abarokotse Jenoside, abifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza no kudaheranwa n’agahinda k’amateka banyuzemo.
Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano y’Abanyarwanda ndetse n’amahanga hagamijwe guha agaciro abishwe no guhamya ko Jenoside itazongera.
Yashimiye ingabo za FPR zahagaritse Jenoside ahamagariye Abanyarwanda kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kandi abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa ko batanga ayo makuru iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.
Senateri Dr Ngarambe Telesphore mu butumwa bwe na we yakanguriye yasabye urubyiruko kutarangwa n’amacakubiri kuko bavukiye mu gihugu atarangwamo. Yagize ati: “Ni mureke twibuke twiyubakire uru Rwanda, twubaka Umunyarwanda nyawe uzira ingenngabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri ayo ari yo yose. Ibi nkabisaba buri wese uri hano cyane urubyiruko, aba bana bacu bavukiye mu biganza byiza bitagira amacakubiri. Aho umuntu wese ari umunyagaciro, arindwa ikitwa ikibi cyose: inzara mu ishuri, mu kutagwingira, kujya mu ishuri ntawe uhejwe ahubwo utarigiyemo akaba ari we kibazo.”
Senateri Ngarambe yakanguriye urubyiruko gufata inshingano ku gihugu. Ati: “Mwemere mutangire mufate inshingano. Nimuhaguruke murwanye ikibi muri iki gihugu cyacu, murwanye akarengane, murwanye ingendabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera. Yaba ituruka iwanyu ku ishyiga cyangwa n'aho mugenda hose, ndetse n'ibyo musoma ku mbuga nkoranyambaga.”
Yakomeje agira ati: “Tubijeje ko Leta yacu nziza izabafasha muri urwo rugamba. Mureke dufatanye n'abayobozi banyu mubona hano ndetse n'izindi nzego nkuru z'igihugu cyacu kumva no kwinjira neza mu mugambi mugari wa Nyakubabwa Paul Kagame wo kubaka u Rwandwa ruzira jenoside, rwigize, rufite igitinyiro mu ruhando rw'amahanga.”
Senateri Ngarambe yasabye ko abazi ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ko batanga amakuru igashyingurwa mu nzibutso mu cyubahiro.
Urwibutso rwa Mwendo rushyinguyemo imibiri 3,021 n’indi 20 yarushyinguwemo kuri uyu munsi wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.



